Umuhanzi w’icyamamare Chris Brown, yafashe icyemezo cyo gusiba imbuga ze nkoranyambaga zirimo Instagram na TikTok nyuma yo kurambirwa urwango n’ibitekerezo bibi yakiraga ku mbuga ze.
Chris Brown usanzwe ari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi ndetse n’umukinnyi wa filime avuga ko yasibye konti ze za Instagram na TikTok, nyuma yo gutangaza ko yarambiwe urwango n’amagambo mabi abantu bakomeje kumwandikira.
Ibi byagaragaye mu butumwa yashyize kuri ‘story’ ye ya Instagram mbere y’uko ayivaho ku wa 17 nzeri 2025, avuga ko agiye gufata akaruhuko ku mbuga nkoranyambaga kuko bitagikwiye gukomeza kumwangiza mu mitekerereze no mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yagize ati: “Reka mfate akaruhuko ku mbuga nkoranyambaga. Narabihanganiye bihagije.”
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka With You, Loyal, na Under The Influence, yavuze ko hari igihe umuntu agomba kwita ku buzima bwe mbere y’ibitekerezo by’abandi.
Yakomeje avuga ko imbuga nkoranyambaga zari zisigaye zimutera intege nkeya mu bitekerezo n’umubabaro, bityo agahitamo gutuza no guharanira ituze muri we.













