Umwongereza w’imyaka 20, Zoe Backstedt mu bagore na Jakob Söderqvist mu bagabo, begukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n’igihe (ITT), bituma bambikwa imidali ya zahabu.
Zoe Backstedt yabaye uwambere nyuma yo gukoresha iminota 30 n’amasegonda 56 ku ntera y’ibilometero 22,6, mu gihe Umunya-Suède Jakob Söderqvist yakoresheje iminota 38,24 ku ntera y’ibilometero 31,2
Inzira yakoreshejwe kuri uyu munsi wa kabiri wa Shampiyona y’isi y’Amagere iri gukinwa ku nshuro ya 98 ni BK Arena – Rwahama- Kimironko (Simba Supermarket) – Kwa Chez Lando – Prince House – Sonatube – Nyanza ya Kicukiro – Gahanga (Master Steel) – Sonatube – Rwandex – Mu Kanogo – Mu Mujyi- mu Kanogo – Mediheal – Kwa Mignone – Ku Muvunyi – KCC.
Backstedt Zoe yakurikiwe n’umunya Slovakia Viktória Chladoňová waje ku mwanya wa kabiri asizwe umunota umwe n’amasegonda 50 kuko yakoresheje iminota 32 n’amasegonda 47.

Zoe Backstedt (hagati) yahawe umudali wa zahabuwe nyuma yo guhigika abandi agafata umwanya wa mbere mu bagore batarengeje imyaka 23
Ni mu gihe mu bagabo, uwaje ku mwanya wa kabiri ari Nate Pingle wo muri New Zealand warushijwe umunota n’amasegonda atatu na Söderqvist, naho Umufaransa Maxime Decomble aba uwa gatatu arushwa umunota n’amasegonda ane.
Mu gice cy’abagore batarengeje imyaka 23, umunyarwandakazi Ntakirutimana Martha niwe waje hafi aho yaje ku mwanya wa 27 akoresheje iminota 36 n’amasegonda 27 bivuze ko yasizwe iminota itanu n’amasegonda 31 na Zoe wabaye uwa mbere.
Ku ruhande rw’abagabo, umunyarwanda waje hafi ni Niyonkuru Samuel wasoreje ku mwanya wa 28 akoresheje iminota 43 n’amasegonda 15.
Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, uzakinwa ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2025, aho hazaba hatahiwe ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19, basiganwa n’igihe buri wese ku giti cye.
Abangavu bazakora intera y’ibilometero 18,3 guhera saa 10:45 naho ingimbi zikore intera y’ibilometero 22,6 guhera saa 14:00.














