OIP-1.jpg

CECAFA Kagame Cup 2025: APR FC yisanze mu itsinda B

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) bwashize amakipe 12 arimo APR FC ya hano mu Rwanda mu matsinda atatu azakina CECAFA Kagame Cup iteganyijwe kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 15 Nzeri 2025 i Dar es Salaam muri Tanzania

Ni irushanwa ryitabirwa n’amakipe yitwaye neza iwayo yo mu bihugu 11 byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati aho buri gihugu kivamo ikipe imwe ariko igihugu cya kiriye iri rushanwa cyo kigatanga amakipe abiri nk’uko bimeze kuri Tanzaniya izakira CECAFA y’uyu mwaka ikaba ihagarariwe na Singida black stars.

APR FC yo mu Rwanda yisanze mu itsinda B aho izahatana na NEC FC yo muri Uganda Bumamuru FC yo mu Burundi ndetse na Mlandege FC yo muri Zanzibar

Uko amakipe agabanije mu matsinda
Group A: Singida Black Stars FC, Garde Cotes FC, Ethiopian Coffee SC, Kenya Police FC
Group B: APR FC, NEC FC, Bumamuru FC, Mlandege FC
Group C: Al Hilal, Kator FC, Mogadishu City Club, Alahly SC Wad Madani

Mu mwaka ushize abagize ubuyobozi bwa CECAFA bashimiye Perezida Kagame kubera inkunga abatera

Muri uyu mwaka iyi mikino izakinirwa kuri sitade zirimo Azam Complex i Chamazi KMC Stadium ndetse na Major General Isamuyo Stadium nk’uko bigaragara kurubuga rwa CECAFA

Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame aho atanga, amafaranga y’ibihembo ahabwa amakipe ari mu irushanwa aho ikipe ya mbere ihabwa ibihumbi 30$, iya kabiri 20 000$ mu gihe iyabaye iya gatatu na yo itahana 10 000$.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads