Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV amaze gushyira mu rwego rw’Abatagatifu Carlo Acutis, umusore wo mu kinyejana cya 21 wamamaye nka “Influencer wa Yezu” na Pier Giorgio Frassati, umusore w’Umutaliyani wabaye icyitegererezo mu gufasha abakene mu kinyejana cya 20.
Ibi birori biri kubera mu Rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani.

Ni ku nshuro ya mbere Kiliziya igize umutagatifu umuntu wo muri iyi myaka ya vuba ‘millennials’ ni ukuvuga abantu bavutse hagati ya 1980- kugera mu mpera za 1990. Uwo nta wundi ni Carlo Acutis witabye Imana afite imyaka 15 yonyine, mu 2006, akaba yarazize kanseri y’amaraso (leukemia)
Carlo Acutis ni muntu ki ?

Carlo Acutis yavukiye i London mu Bwongereza mu 1991, ariko akurira mu mujyi wa Milan mu Butaliyani.
Akiri muto, yagaragaje gukunda cyane Imana, by’umwihariko Ukarisitiya, ndetse atangira gusenga no kwitabira misa buri munsi.
Uretse ubuzima bwa gikirisitu, Carlo yari umusore wakundaga ikoranabuhanga. Yakoresheje ubumenyi bwe mu gukora urubuga rwa murandasi rwerekana ibitangaza by’Ukaristiya hirya no hino ku isi, ahuza ukwemera n’ubumenyi mu buryo bushya bwakururaga cyane urubyiruko.
Ibi byatumye ahabwa izina rya “God’s Influencer”, aho yifashishaga murandasi mu gukwirakwiza ubutumwa bw’ukwemera.
Mu 2006, ku myaka 15 gusa, Carlo yitabye Imana azize kanseri y’amaraso (leukemia). Ariko urupfu rwe rwabaye urugero rw’ubutwari bwo kwakira imibabaro mu kwizera Imana.
Mu 2020, Papa Francis yamushyize mu rwego rw’Abahire (Beatification), amufata nk’urugero rw’urubyiruko rw’iki gihe.
Ibitangaza bihuzwa na we ni ibihe ?
Mu mategeko ya Kiliziya Gatolika kugira ngo umuntu azamurwe ku rwego rw’Ubutagatifu (canonization) bisaba ko habanza guhamywa nibura ibitangaza bibiri bihujwe n’uwo muntu nyuma y’urupfu rwe.
Inzira ya Carlo igana ku butagatifu yatangiye mu 2020, ubwo Papa Francis yemezaga igitangaza cya mbere gihujwe na we. Cyari kijyanye n’umwana w’imyaka 7 witwa Matheus Vianna wo muri Brazil, wari urwaye indwara ikomeye y’urwagashya. Uwo mwana bivugwa ko yakize nyuma yo gukora kuri umwe mu mipira (T-shirt) ya Carlo.
Igitangaza cya kabiri cyabaye mu 2022, gihuzwa na Carlo, ubwo umunyeshuri wo muri Costa Rica witwa Valeria Valverde yakiraga burundu nyuma yo gukomereka bikomeye mu mutwe kubera impanuka y’igare. Nyina yari yagiye gusengera ku mva ya Carlo.
Vatikani yaje kwemeza ko ibi bintu byombi ari ibitangaza, bityo biharura inzira yo kugira Carlo Acutis umutagatifu.
Mu nama y’abakaridinari yabaye ku ya 13 Kamena 2025, Papa Leo XIV yemeje ko Carlo ashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu kuri iki cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.
Abahanga mu by’imyemerere bavuga ko Carlo Acutis ashobora kuzafatwa nk’umurinzi w’abanyamakuru bo kuri murandasi n’abahanga mu ikoranabuhanga.
Ubutumwa bwe bwerekana ko ikoranabuhanga ritagomba kuba imbogamizi, ahubwo rishobora kuba umuyoboro wo gusakaza amahoro, urukundo n’ukwemera.
Mu gihe yiteguraga urupfu rwe, Carlo yigeze kuvuga ati: “Kuri buri wese, ntabwo Imana idusaba gukora ibintu bitangaje, ahubwo idusaba gukunda by’ukuri.”