Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, umunyamerikazi Cardi B yatangaje ko atwite inda y’umwana we wa Kane, akaba ari uwa mbere yitegura kwibaruka ku mukunzi we mushya Stefon Diggs, ukina muri NFL.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro CBS Mornings, avuga ko yishimiye kuba agiye kongera kuba umubyeyi.
Yagize ati “Ntwite umwana wange n’umukunzi wange Stefon Diggs. Ndishimye. Ndumva ndi ahantu heza. Ndumva nkomeye kandi mfite imbaraga zo gukora aka kazi kose, nubwo ntwite uyu mwana wange.
Cardi B asanzwe afite abana batatu yabayaranye n’umuraperi Offset wahoze ari umugabo we.
Umukobwa wabo w’imfura yitwa Kulture Kiari Cephus, na ho umwana w’umuhungu bafitanye akitwa Wave Set Cephus, mu gihe undi yitwa Blossom.
Nubwo batandukanye, Cardi B akunze kugaragaza urukundo n’ubwitange afitiye abana be bombi.
Cardi B kandi aritegura gushyira hanze Album nshya yise ‘Am I The Drama?’, azasohora ku itariki ya 19 Nzeri 2025, aho yanatangaje urutonde rw’abahanzi 8 bakomeye bagaragara kuri iyo Album.
Muri bo harimo Cash Cobain, Janet Jackson, Kehlani, Lizzo, Megan Thee Stallion, Selena Gomez, Summer Walker, na Tyla.
Uyu muhanzikazi yanateguje urugendo rw’ibitaramo bizenguruka Amerika y’Amajyaruguru, yise ‘Little Miss Drama Tour’ bizatangira muri 2026, bikaba bizaba bigamije kwamamaza iyo Album.













