Nyuma y’imyaka irindwi akora umuziki ariko adasohora umuzingo w’indirimbo, umuraperikazi w’Umunyamerika Cardi B yashyize hanze ‘album’ ye nshya yise ‘Am I The Drama?’, igizwe n’indirimbo 23 zirimo izimaze kumenyekana cyane ndetse n’izo abafana be bari bategereje.
Iyi ni ‘album’ ye ya kabiri nyuma ya ‘Invasion of Privacy’ yasohotse mu 2018, yamufashije kwamamara ku rwego mpuzamahanga ndetse inamuhesha ibihembo bikomeye.
‘Am I The Drama?’ yaje isubiza ibyifuzo abakunzi be bari bamaranye igihe kinini, cyane ko uyu muraperikazi ari mu bigaruriye imitima ya benshi bakunda injyana ya ‘Rap’
Muri izi ndirimbo 23 zigize ‘album’ nshya, harimo izamaze kwamamara nka ‘WAP’ yakoranye na Megan Thee Stallion ndetse na ‘Up’, zombi zakunzwe cyane kandi zari zarabaye ibihangano bikomeye ku mbuga nkoranyambaga no kuri za radiyo mpuzamahanga. Harimo kandi indirimbo nshya nka ‘Outside’ na ‘Imaginary Player’, zikomeje gukurura abafana bashya n’abo asanganwe.
Cardi B yifashishije abahanzi bakomeye kuri iyi ‘album’, barimo Cash Cobain, Janet Jackson, Kehlani, Lizzo, Megan Thee Stallion, Selena Gomez, na Summer Walker. Umwihariko wayo ni uko hagaragaramo umuririmbyikazi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla, uzwi cyane ku ndirimbo ‘Water’ yatumye amenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Abasesenguzi mu muziki n’abakunzi ba Cardi B bemeza ko iyi album yerekana ko uyu muraperikazi atari uwo gufatirwa ku njyana imwe gusa, ahubwo ko agenda yigaragaza mu buryo bushya ariko agasigasira injyana ya rap yamuzamuye.
Abafana benshi bavuga ko izina ry’iyi album ‘Am I The Drama?’ rifite igisobanuro gikomeye, kuko rishimangira uburyo Cardi B akomeje kuganira n’abafana be ku buzima bwe, imbogamizi yahuye na zo, ndetse n’uko yumva ahagaze muri iki gihe.













