OIP-1.jpg

CAF Champions League: APR FC yatsindiwe mu rugo na Pyramids, ikizere cyo gukomeza kirayoyoka

Ikipe ya APR FC, ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League 2025, yatangiye urugendo rwayo nabi nyuma yo gutsindirwa mu Rwanda n’ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium saa munani z’amanywa (14:00), ukitabirwa n’abafana benshi bari baje gushyigikira ikipe y’ingabo z’igihugu. Nubwo APR FC yatangiye yerekana ishyaka n’imbaraga zo guhatana, ntibyayibujije gutsindwa ibitego 2-0, byose bitsinzwe na rutahizamu Fiston Kalala Mayele.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 49, ubwo Mayele yatsindaga ku mupira waturutse ku makosa y’ubwugarizi bwa APR FC. Abatoza bombi bakomeje gukora impinduka mu bakinnyi, bagamije kuzamura urwego rw’imikinire, ariko byarangiye Pyramids yongera kubona igitego cya kabiri ku munota wa 85, nanone gitsinzwe na Mayele, wakomeje kugaragaza ubuhanga n’ubunararibonye mu kibuga.

Umukongomani Fiston Kalala Mayele yatsindiye Pyramids ibitego bibiri byagaragaye mu mukino

Iyi ntsinzi yatumye Pyramids FC ishyira iherezo ku gahigo k’imyaka 8 APR FC yari ifite ko kudatsindirwa mu rugo mu mukino wa mbere w’ijonjora rya CAF Champions League.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2025 ku kibuga cya Stade du 30 Juin i Cairo, aho APR FC izasabwa gutsinda nibura ibitego birenze bibiri kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho.

APR FC itsinzwe umukino ubanza mu gihe kipe ya Rayon Sports, nayo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ariko muri CAF Confederation Cup, yo yamaze gusezererwa na Singida Black Stars yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda, Rayon yatsinzwe 1-0, naho mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tanzania, yatsinzwe 2-1, isezererwa itarenze umutaru.

Ikizere cya APR FC cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cyayoyokeye i Kigali

Umwanditsi: Ibyimana Cofi

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads