Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu bo mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, barasabwa guteza imbere uburezi budaheza abafite ubumuga butandukanye.
Ni ibyagarutsweho, ubwo hasozwaga amarushanwa atandukanye yakozwe n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bitanu byo muri uyu murenge hagamijwe gukangurira abanyeshuri ndetse n’abarezi kwimakaza uburezi budaheza.
Ni ubukangurambaga bwateguwe n’impuzamiryango y’abafite ubumuga (NUDOR), ifatanyije n’imiryango y’abihayimana ku nkunga y’umuryango ‘Foundation Liliane’.
Nyiransabimana Slyvie wiga ku ishuri rya Groupe Scolaire Kagerero, ni umunyeshuri wahize abandi mu kuvuga imivugo, kandi asanzwe afite ubumuga bw’uruhu, ariko ashimira cyane NUDOR n’iyi miryango yamufashije gukemura zimwe mu mbogamizi yahuye nazo.
Yagize ati “ Ndashimira cyane Foundation Liliane kubera ko bamfashije kubona imiti kuko hari igihe cyageraga bikananira , ariko ubu nsigaye ndeba neza ntamabaye amalinete. Ikindi ni uko nahuguwe ku buzima bw’imyorokere nkamenya amakuru yamfasha mu buzima bwa buri musi”.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Bitaba, Francois Regis ndetse unahagariye inama njyanama y’uyu murenge, avuga ko ari amahirwe y’andi bongeye kugira kugira ngo bakangurire abana bafite ubumuga kwitabira ishuri.
Ati “Ibintu nkibi biba bikenewe kugira ngo, ababyeyi, abarimu ndetse n’abanyeshuri bamenye uko umwana ufite ubumuga akwiye gufatwa nk’abandi, bikaba byiza iyo binyujijwe mu mikino kugira ngo ubutumwa bwihutire kugera ku bo bugenewe”.
Mushenyi Innocent, Umuyobozi w’umurenge wa Mwogo ashima uruhare rw’ibigo by’amashuri bagira kugira ngo bakangurire abana mu kwita ku burezi budaheza binyuze mu mikino, aho ahera asaba abarezi kwita cyane ku bana bafite ubumuga muri gahunda yo gushimangira ubuzima budaheza.

Mushenyi Innocent, Umuyobozi w’umurenge wa Mwogo
Yagize ati ”Ibi bituma abanyeshuri bumva neza akamaro k’abagenzi babo bafite ubumuga mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Ikindi turasaba abarimu bose ndetse n’ababyeyi kwirinda guheza abana bafite ubumuga, ahubwo bagakangukira kubitaho kugira ngo na bo bumveko ari nk’abandi kuko mu bihe bishize byagaragako bahejwe mu muryango Nyarwanda”.
Amarushanwa yabaye binyuze mu mikino itandukanye, irimo akarasisi, imivugo, gusiganwa , imbyino za Kinyarwanda, kuririmba, gushushanya ndetse no kumurika imideli.














