Bigoranye Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 102-93 mu mukino wa kabiri w’imikino ya nyuma ya kamarampaka.
Iyi ntsinzi ya mbere ya APR BBC yayibonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, mu mukino wabereye muri BK Arena.
Ni umukino watangiranye imbaraga nk’uko byari byitezwe ko abasore APR bbc batari bwemere gukorwa mu jisho bwa kabiri.
Nk’uko byari byitezwe, mu gace ka mbere, APR BBC yatangiranye ishyaka n’imbaraga nyinshi ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi, irusha Patriots BBC byoroshye cyane. Babifashijwemo Nshobozwabyosenumukiza Wilson witwaye neza mu bwugarizi na bagenzi be bigaragaje cyane mu gutsinda amanota atatu nka Axel Mpoyo , bituma agace ka mbere karangira APR BBC iyoboye n’amanota 30 kuri 18 ya Patriots BBC.

Mu gace ka kabiri, APR BBC yakomeje kwitwara neza kuko karangiye APR ifite amanota 27 kuri 17 ya Patriots BBC. Ibi byatumye igice cya mbere kirangira APR BBC ifite amanota 57 kuri 35 ya Patriots BBC.
Nk’uko byagaragariraga buri wese, abafana ba Patriots bari bamaze kwakira ko badatsinda uyu mukino.
Mu gace ka gatatu Patriots BBC yagarutse yiminjiriyemo agafu maze igerageza gukosora gutakaza imipira bya hato na hato ari nako batsinda amanota menshi, ibyo byayifashije kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Branch ndetse na Ndizeye Dieudonne. Aka gace karangiye Patriots itsinze 27-17 ya APR gusa ibyo ntibyari bihagije ngo Patriots iyobore umukino kuko ikipe y’ingabo z’igihugu yari yashizemo ikinyuranyo gihagije bityo aka gace karangira APR iyoboye n’amanota 74-62 ibyo byatumye abafana babona ko byose bigishoboka.

Mu gace ka nyuma k’umukino kari ishiraniro ku makipe yombi n’ubwo umwe mu bakinnyi bafasha Patriots BBC mu busatirizi n’ubwugarizi, Prince Ibeh yari amaze kuzuza amakosa agasohorwa mu kibuga. Ibi ntibyakomye mu nkokora Patriots BBC kuko abarimo Williams Perry bayifashije gukomeza kugabanya ikinyuranyo, bityo umukino urangira amakipe anganya amanota 86-86.
Nk’uko bigenda mu mukino wa basketball iyo amakipe anganya amanota, hitabajwe iminota itanu y’inyongera kugira ngo haboneke uwegukana umukino.

Mu minota itanu y’inyongera Patriots BBC yakomeje kugerageza gutsinda ariko ku makosa yo gutakaza imipira bitari ngombwa niho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabonye icyuho maze ibifashijwemo n’abarimo na Axel Mpoyo wanatowe nk’umukinnyi w’umukino, itsinda umukino ku manota 102-93.
Uyu mukino wasize amakipe yombi agifite amahirwe angana mu kwegukana igikombe cya shampiyona kuko buri imwe imaze gutsinda umukino umwe.
Biteganyijwe ko umukino wa gatatu mu mikino ya nyuma ya kamampaka uzaba ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2024 muri BK Arena.