Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze ko hari ababyeyi bagitekereza ko abana barangije amashuri abanza baba barangije kwiga.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe politiki n’igenamigambi muri iyi Minisiteri, Rose Baguma kuri uyu wa 20 Kamena mu nama yareberaga hamwe ishusho rusange y’uburezi mu mashuri yisumbuye n’ingamba zafatwa kugira ngo uburezi burusheho gutera imbere.
Muri iki kiganiro hagarutswe ku mpamvu umubare w’abanyeshuri mu mashuri abanza ari munini cyane kurusha umubare w’abakomeza mu mashuri yisumbuye.
Agaruka kuri zimwe mu mpamvu zitera icyo kibazo, Baguma yasobanuye ko ari nyinshi ariko ko izo bakunda kubona zirimo n’uko amashuri abanza ari menshi kuruta ayisumbuye.

Rose Baguma, Umuyobozi ushinzwe politiki n’igenamigambi muri MINEDUC
Yagize ati: “Ibigo bifite amashuri abanza birenga 3,000, ariko wareba ibigo bifite amashuri y’isumbuye biri mu gihumbi.”
Yakomeje agira ati: “Usanga hari umwana warangije amashuri abanza kuri icyo kigo kidafite amashuri y’isumbuye bikagorana kujya ku mashuri ari kure.”
Uyu muyobozi muri MINEDUC avuga ko impamvu abo banyeshuri bagorwa gukomereza mu mashuri yisumbuye ari kure, akenshi biterwa n’ubushobozi bucye bw’ababyeyi babo.
Indi mpamvu Baguma avuga ni ijyanye n’imyumvire ababyeyi bamwe na bamwe bafite ivuga ko umwana warangije amashuri abanza aba yarangije kwiga.
Baguma ati: “Usanga hari ababyeyi bafite abana barangije amashuri abanza, bakakubwira ngo barangije kwiga.”
Yashimangiye kandi ko hari abana batangira kwiga batinze bigatuma basoza amashuri abanza bakuze cyangwa hakaba abasibira cyane bakabona bagenzi babo biganye barabasize cyane bigatuma bacika intege zo gukomeza.
Ibyo rero bituma abo banyeshuri badakomeza amashuri yisumbuye kubera ko baba barakuze bakumva ko bakwiriye kujya gukorera amafaranga nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri bakomeje mu mashuri y’isumbuye ari 64.1% by’abanyeshuri barangije amashuri abanza mu mwaka wa mashuri 2023/2024. Iyi Minisiteri igaragaza ko uwo mubare w’iyongereyeho 16.4% ugereranyije na 2018 kuko icyo gihe wari kuri 47.7%.
Umwanditsi: Umubyeyi Arlene













