OIP-1.jpg

Autriche: Abantu icyenda barasiwe mu ishuri ryisumbuye bahasiga ubuzima

Nibura abantu icyenda nibo bimaze kumenyekana ko bishwe barasiwe mu ishuri ryisumbuye ryo mu mujyi wa Graz muri Autriche.

Minisiteri y’umutekano mu gihugu yavuze ko abantu icyenda bapfuye, mu gihe umuyobozi w’umujyi avuga ko bageze ku icumi.

Ibiro ntara makuru bya Autriche APA bitangaza ko umuyobozi w’umujyi wa Graz, Elke Kahr, yavuze ko umwiyahuzi nawe yapfuye, kandi ko benshi mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro nyuma yiraswa, yise “akaga gakomeye.”

Abanyeshuri, n’umuntu mukuru umwe, bivugwa ko aribo bapfuye n’ubwo Polisi itaratangaza amakuru yuzuye kuri ubu bwicanyi.

Iraswa ryabereye ku ishuri ryisumbuye rya Dreierschützengasse mu mujyi wa kabiri munini muri Autriche, ahagana saa yine za mu gitondo ku isaha yo muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’Iburayi.

Umuvugizi wa polisi yo muri uwo mujyi yavuze ko ahantu habereye ubwo bugizi bwa nabi harinzwe cyane kandi ko abanyeshuri bashyizwe hanze y’ishuri. Yongeyeho ko abo mu miryango yababuze ababo hamwe n’abanyeshuri barikwitabwaho.
Yagize ati: “Nta bindi byago biri bube ku baturage, ariko abantu benshi bashwe.”

Ikinyamakuru Salzburger Nachrichten cyatangaje inkuru zivuga ko uwukekwaho kurasa ari umunyeshuri w’imyaka 22 wahoze yiga muri iryo shuri, akaba yari afite intwaro ebyiri — imbunda ntoya na pisitoli.

Ni mugihe ikinyamakuru Kronen Zeitung cyatangaje ko uwo ucyekwaho ubugizi bwa nabi yabonetse mu bwiherero yapfuye.

Umuyobozi (Chancelier) wa Autriche, Christian Stocker, yavuze ko iryo raswa ari “icyago cy’igihugu” kandi ko nta magambo ahari yasobanura ububabare n’agahinda igihugu kirimo.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads