OIP-1.jpg

Arenga miliyari 230 Frw yongerewe mu mushinga wa gazi metani yo mu Kivu

Kompanyi ya GasMeth Energy yongereye miliyari 230 FRW mu mushinga wo gutunganya gazi metani iri mu kiyaga cya Kivu, bituma ishoramari ryayo kuri uyu mushinga rigera kuri miliyari 810Frw.

The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko icyiciro cya mbere cy’umushinga w’imyaka 25, gifite agaciro ka miliyari 521 Frw, kizibanda ku gucukura no gutunganya gazi metani ikoreshwa mu guteka n’ikora mu nganda.

Uyu mushinga wo gucukura no gutunganya gazi ishobora gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi ugamije kubungabunga ibidukikije no kugabanya umutwaro wa gazi isanzwe itumizwa mu mahanga.

Uruganda ruyitunganya rukomeje kubakwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu i Karongi, rwitezweho kujya rutunganya nibura metero kibe 990 000 za gazi ku munsi (40 MMSCFD), aho 35% kugeza kuri 40% by’ingano izajya itunganywa izifashishwa nka gazi yo gutekesha.

Ni mu gihe ikindi gice kizajya cyifashishwa mu bindi bikorwa birimo ingufu zifashishwa mu nganda no gutwara ibinyabiziga mu ngufu zisimbura lisansi, bikagabanya gazi yo gutekesha n’ibikomoka kuri peteroli byatumizwaga mu mahanga. 

Stephen Tierney, Umuyobozi Mukuru wa GasMeth Energy yavuze ko ubugenzuzi bwa mbere bwari bwagaragaje ko icyiciro cya mbere cy’uruganda cy’agaciro ka miliyoni 360 z’amadolari ya Amerika, kiri hafi kurangira. 

Ati: “Kuri iyi ntambwe, site zose z’ikiyaga ndetse n’ibindi bikorwa remezo byinshi byo ku nkengero biri hafi yo kurangira, hakomeje kubwaka ibindi bikorwa remezo byitaruye inkengero.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo by’ingenzi birimo gutunganywa harimo ubwato bunini bukorerwamo ibikorwa bitandukanye by’uruganda, imiyoboro ya gazi, kompereseri (compressors), inyubako n’ibindi. 

Mu gihe urwo ruganda ruzaba rumaze kuzura mu mwaka wa 2027, byitezwe ko ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga ingano ya gazi ibonwa nk’igisubizo mu guhaza isoko rya gazi yo gutekeresha n’ikenewe mu nganda n’ahandi mu Rwanda. 

Stephen Tierney yakomeje agira ati: “Uyu mushinga uzafasha u Rwanda kwihaza kuri gazi yo gutekesha  ndetse n’izindi ngufu zifashishwa mu nganda, ari na ko rugabanya gukomeza kwiringira ingufu zitumizwa mu mahanga.”

Nubwo amasezerano yasinywe mu myaka itandatu ishize, urugendo rwo gutangira ibikorwa rwatindijwe no kubona ubushobozi ku ruhande rw’umushoramari kubera impinduka z’ubucuruzi mpuzamahanga zabaye mu myaka yakurikiryeho kubera ibyorezo n’intambara. 

Tierney avuga ko no gushyira iherezo ku biganiro by’ishyishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano na byo byataye undi mwanya munini urenze uwari witezwe. 

Gusa guhera ubwo imirimo yo kubaka urwo ruganda mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi yatangizwaga ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe muri Kanama 2022, hari umuvuduko udasanzwe wagaragaye. 

Kugeza uyu munsi uyu mushinga umaze guha akazi abasaga 250 kandi  witezweho guhanga imirimo 1000 irimo 80% y’Abanyarwanda bitarenze umwaka utaha. 

Tierney yongeye gushimangira ko uyu mushinga utanga umusaruro uzira amakemwa ku kurengera ibidukikije ndetse no kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda. 

Ati: “Uyu mushinga uzagabanya ibyuka bihumanya ikirere, ufasha kunoza umwuka duhumeka, kandi ugabanye gukomeza kwizirika ku gucana inkwi n’amakara, ari na byo bituma amashyamba akomeza gucika.”

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igaragaza ko abakoresha gazi yo gutekesha bakomeza kwiyongera mu Rwanda, ku buryo umwaka wa 2024 washize hakenerwa toni zisaga 240 000, zivuye kuri toni 10 000 zakenerwaga mu 2017.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads