OIP-1.jpg

APR FC na Rayon Sports ziresurana muri Rwanda Premier League: Ni iyihe yegukana itsinzi?

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, haraba umukino w’ishiraniro hagati ya APR FC na Rayon Sports, umwe mu mikino ikomeye cyane muri Shampiyona y’u Rwanda bitewe n’amateka y’aya makipe abiri akomeye mu gihugu ndetse n’uburyo abafana bawufata nk’ihangana ry’amateka.

Uyu mukino uteganyijwe kuba saa cyenda z’igicamunsi utegerejwe n’imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru, aho buri ruhande ruraba rushaka intsinzi kugira ngo rukomeze kurwana inkundura yo kuzegukana Shampiyona

APR FC: “Tuzakora ibishoboka byose ngo dutsinde”

Abatoza n’abakinnyi bose ba APR FC bahuriza ku ntego imwe yo gutsinda Rayon Sports. Kapiteni w’iyi kipe, Niyomugabo Claude, yavuze ko n’ubwo batitwaye neza mu mikino iheruka, biteguye kwisubiraho.

Yagize ati: “Nibyo, tumaze iminsi tutitwara neza, ariko tuzashyiramo imbaraga zose kugira ngo dutsinde uyu mukino. Biragoye, ariko turabishoboye. Abakinnyi bose bameze neza, n’abari bahanwe baragarutse.”

Rutahizamu w’Umugande ukinira APR FC we yongeyeho ko bafite icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mukino ndetse n’indi izakurikiraho.

Ati: “Shampiyona ni nk’isiganwa rya ‘Marathon’. Tuzakina imikino myinshi imbere yacu. Ntitwitwaye neza mu mikino iheruka, gusa nk’ikipe, abatoza n’abakinnyi turareba uko twakosora intege nke zacu binyuze mu myitozo ndetse no kureba mashusho y’imikino twakinnye.”

Naho umunya Marocco utoza APR FC, Taleb Abdrahim, we yavuze ko ntatongera gusifurirwa nabi nK’uko avuga ko byamukorewe mu mIkino aharuka gukina, APR FC iribwitware neza imbere ya Rayon Sports.

Rayon Sports irashaka kwihimura ku mucyeba

Ku ruhande rwa Rayon Sports, umwuka ni mwiza nyuma yo kwitwara neza mu mikino itatu iheruka gukina muri Rwanda Premier League. Abakinnyi n’abafana bose barajwe ishinga no kwihimura kuri mucyeba iheruka kubatsinda mu mwaka w’imikino ushize.

Umwe mu bafana yagize ati: “Mwaradutsinze inshuro nyinshi, ariko igihe kirageze ngo amateka ahinduke. Turizera tudashidikanya ko turitwara neza, tukabasha gukomeza urugamba rwo gutwara igikombe.”

Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yavuze ko abakinnyi be bameze neza ku buryo afite icyizere cyo kuzatsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, dore ko amenyereye imikino nk’iyi.

Ati: “Nakinnye imikino y’amakipe ahanganye ndi umukinnyi, nyikina i Burundi noneho hariya no kwicana baricana. Njye narabimenyereye rero nta gitutu nakwishyiraho cyangwa ngo nkishyire ku bakinnyi. Ni umukino wo kubaha ariko urasanzwe ku mutoza, keretse ku bafana.”

Ni mugihe Kapiteni wa Rayon Sports, Serumogo Ali, yavuze ko biteguye gukuraho amateka mabi yo kudaheruka gutsinda APR FC muri Shampiyona.

Yagize ati: “Niteguye neza 100% kandi ibyo nsabwa byose nzabitanga kuko ntabwo ari umukino uba ukomeye mu kibuga kuruta uko udukomerera hanze y’ikibuga. Ubu mu ikipe harimo igitsure cyiza cy’umutoza. Ntabwo duheruka gutsinda APR muri Shampiyona ariko nkurikije ibiri gukorwa kuwutsinda ni ngombwa.”

Rayon Sports yakunze kugorwa cyane no guhura na APR FC mu mikino ibanza ya shampiyona, kuko mu mikino 14 iheruka, APR FC yatsinze imikino 9, naho banganya imikino 5, Rayon Sports nta n’umwe yatsinze.

Uretse umukino w’abacyeba, hari indi mikino y’umunsi wa karindwi itegerejwe muri izi mpera zicyumeru.

Mukura VS iracakirana na Gasogi United, AS Muhanga yakire Marine FC, Gorilla FC yikiranure na Amagaju FC, mu gihe Etincelles FC na Rutsiro FC zihura, Musanze FC igakina Gicumbi FC, naho Kiyovu Sports ikazakira Bugesera FC ku Cyumweru.

Kuri uyu munsi wa karindwi w’imikino kandi, haraye habaye mukino wahuje AS Kigali na Police FC, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ibyatumye Police ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 17.

Rayon Sports imaze imikino 14 ibanza ya Shampiyona idatsinda APR FC

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads