Abahanzi b’amazina azwi cyane mu ruhando rwa muzika Nyarwanda barimo Bruce Melodie, The Ben na Kevin Kade bagiye guhatanira igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Diva Awards 2025, biteganyijwe ku itariki ya 26 Ukwakira 2025 muri Zaria Court, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu, aho ryatangiye ryibanda ku byiciro by’ubwiza gusa, ariko uyu mwaka rikaba ryaragutse rikajyamo n’ibyiciro by’abahanzi n’abanyamideli.
Abahanzi bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu cyiciro cy’abagabo, barimo The Ben, Chriss Eazy, Bruce Melodie, Kivumbi King,Yampano, Element na Kevin Kade.
Mu cyiciro cy’abahanzi b’abagore bahataniye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka harimo Alyn Sano, Bwiza, Ariel Wayz, France Mpundu na Fifi Raya
Uretse umuziki, Diva Awards 2025 izaba irimo ibyiciro byinshi birimo; Umuraperi w’umwaka, Umuhanzi wa gakondo, Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, Producer w’umwaka, Indirimbo y’umwaka, Collabo y’umwaka, Umuhanzi mushya wigaragaje muri 2025, Abavanga imiziki (DJs) beza kurusha abandi N’ibindi byinshi…
Mu bijyanye n’ubwiza nabo ntabwo uyu mwaka bacikanwe kuko nabo irushanwa rigeze aharyoshye haba mu bakora imisatsi, abogosha, abatera ibirungo n’abandi.
Gutora byaratangiye kuva ku itariki ya 26 Nzeri, bikazasozwa ku ya 26 Ukwakira 2025. Ushaka gutora ukoresha igiceri cy’ijana 100 Frw gusa inshuro zose wifuza ku munsi.
Ushobora gutora uwo ushyigikiye unyuze ku rubuga https://divvanews.com
Umwanditsi: Utunyuze Marie Gisele