Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatsindiwe mu rugo na Benin igitego 1-0 mu mukino wa cyenda wo mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Muri uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu wari witabiriwe n’abafana benshi, barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yari yagiye gushyigikira ikipe y’igihugu.
Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, amakipe yombi yakinaga yitwararitse cyane, bituma nta kipe ibasha kureba mu izamu ry’indi, icyo gice kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri, Amavubi yakoze impinduka mu bakinnyi ndetse banahabwa amabwiriza mashya n’abatoza. Gusa ku munota wa 79, rutahizamu w’ikipe ya Benin, Tosin Aiyegun, yatsinze igitego cyabaye igitego rukumbi cy’umukino, gihesha intsinzi ikipe ye.
Nubwo Amavubi yakomeje kugerageza gushyiramo imbaraga no gusatira izamu, ntibyayikundiye ko yishyura icyo giteko, maze umukino urangira u Rwanda rutsinzwe 1-0.
Iyi ntsinzi yahesheje Benin amanota atatu yatumye izamuka ku mwanya wa mbere mu itsinda C, naho u Rwanda rusigara ku mwanya wa kane.
Muri iri tsinda kandi Afurika y’Epfo yasuye Zimbabwe, umukino urangira ari 0-0, mu gihe Nigeria yatsinze Lesotho ibitego 2-1.
Ibi byatumye Benin ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 17, ikurukirwa na Afurika y’Epfo ifite amanota 15. Nigeria iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14, u Rwanda rwahise rujya ku mwanya a kane aho rwagumanye amanota 11, Lesotho igumana amanota 9 mu gihe zimbamwe ari iyanyuma n’amanota 5.
Gutsindwa uyu mukino ku Rwanda byayigabanyirijeje cyane amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi, kuko hasigaye umukino umwe gusa mu itsinda.
Amavubi azongera kugaruka mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, aho azacakirana na Afurika y’Epfo saa 18:00. Ni mugihe Nigeria izakira Benin, hanyuma Zimbabwe ikisobanura na Lesotho.


Umwanditsi: Ibyimana Cofi