OIP-1.jpg

Amavubi arasabwa gutsinda Benin akiyongerera amahirwe yo gukina igikombe cy’isi 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” izakina umukino ukomeye ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) kuri Stade Amahoro, aho izaba yakiriye ikipe ya Benin mu mukino wa cyenda mu itsinda C mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amavubi mu myiteguro ya nyuma

Ikipe y’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kane, yitegura gukina n’ikipe ya Benin iri ku mwanya wa mbere mu itsinda. Amavubi, ari ku mwanya wa kane, arasabwa gutsinda uyu mukino ndetse n’uwo azakurikizaho azasuramo na Afurika y’Epfo, kugira ngo yongere amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada mu 2026.

N’ubwo Amavubi afite inyota yo gutsinda uyu mukino, hari zimwe mumbagamizi zishobora gukora mu nkokora amavubi, harimo nko kuba abakinnyi 10 b’Amavubi bazatangirana amakarita y’umuhondo muri uyu mukino bazakiramo Benin, harimo n’ababanjemo mu mukino amavubi aheruka gukina .

Abo bakinnyi ni umunyezamu Ntwali fiacre, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Manzi Thiery, Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert, n’abandi barimo Ishimwe Anicet, Gitego Arthur, ndetse na Ombolenga fitina utarahamawe.

Mwitinda C u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya wa 4 n’amanota 11 mu mikino 8 rumaze gukina, mugihe Benin bazahura ejo iri ku mwanya wa 1 n’amanota 14.

Imiterere y’itsinda C mbere y’umukino

UmwanyaIkipeAmanotaIkinyuranyo cy’ibitego
1Benin14+4
2Afurika y’Epfo14+3
3Nigeria11+2
4Rwanda110
5Lesotho9-3
6Zimbabwe4-4

Amavubi arasabwa gutsinda Benin, igahita igira amanota 14, ikanganya na Benin na Afurika y’Epfo, kugira ngo yizere amahirwe yo guhatana ku mwanya wa mbere mu itsinda kuko ari wo mwanya wonyine utanga itike ako kanya yo kujya mu gikombe cy’isi, nk’uko amategeko y’iri rushanwa abiteganya.

Nyuma yo kwakira Benin, Amavubi azakurikizaho gusura Afurika y’Epfo, umukino ushobora kuzagaraza niba u Rwanda rugiye mu gikombe cy’isi cyangwa rusigaye nk’uko bisanzwe.

Umwanditsi: Ibyimana Cofi

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads