OIP-1.jpg

Amatora muri ICK: Bamwe mu bagize inteko itora bagowe n’ikoranabuhanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2024, abanyeshuri bagize inteko itora bo mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) baramukiye mu gikorwa cy’amatora yo gushyiraho komite nshya izabahagararira mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Ni amatora abaye ku nshuro ya mbere hifashishijwe ikoranabuhanga, aho sisitemu yo gutoreramo yafunguwe Saa mbiri zuzuye za mu gitondo.

Bamwe mu banyeshuri bari gutora baganira na ICK News bagaragaje imbogamizi bari guhura nazo zirimo kuba ikoranabuhanga ryashyizweho kurigeraho bigoye.

Uwitwa Niyonzima Josue wiga mu ishami ry’Ububyaza muri ICK avuga ko saa 10:00 z’amanywa zarinze zimugereraho ataratora kandi yifuzaga gutora mu ba mbere.

Yagize ati “Twebwe abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza turi bashya muri ICK kuko ni ubwa mbere tugiye gutora , ariko nkanjye nagowe no kugera muri sisitemu yashyizweho ngo dutorereho kuko buri uko nyigerageje yari iri kumbwira ngo reload buri kanya.”

Niyonzima akomeza avuga ko ahangayikishijwe nuko ijwi rye rigiye kuba impfabusa kandi yifuzaga ko nawe yagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi bazamuyobora mu mwaka utaha.

Ati: “Ndifuza ko niba hari indi link nzima ihari bayimpa nanjye nkitorera abayobozi.”

Si Niyonzima wahuye n’imbogamizi mu gutora kuko abihuriyeho n’uwitwa Hoziana nawe wiga mu ishami ry’Ubuforomo uvuga ko atabashije gutora bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ryamugoye.

Yagize ati “Ntabwo nabashije gutora kubera Ikoranabuhanga.”

Ibindi bibazo aba banyeshuri bahuye nabyo byagaragajwe na Namahirwe Fulgence wiga mu ishami ry’Uburezi mu biruhuko. Aganira na ICK News yavuze ko abahawe message benshi muri bo badasobanukiwe iby’ikoranabuhanga.

Ikindi yagaragaje harimo abanyeshuri batekereje ko link bahawe ari imwe iri bukoreshwe ku bantu bose maze bakayisangiza abandi.

“Kuba ibi bintu byamenyekanye bitinze byagoye benshi kuko abatora ntibigeze basobanurirwa uko amatora azagenda”

Namahirwe kandi avuga ko hari abantu bari bamaze gutega baza gutora maze batungurwa no kumenya amakuru nimugoroba no muri iki gitondo ko bari butorere ku ikoranabuhanga bituma bangiza amatike yabo.

Hari abanyeshuri kandi ngo biyanditse kuri lisiti y’itora batahawe ubutumwa bugufi burimo ibyangombwa bizakoreshwa batora ndetse hari n’abanyeshuri bari kwinjira muri sisitemu bagasanga ntibemerewe gutora kandi bariyandikishije mu bazatora.

Kubwa Namahirwe ngo icyakongerwamo imbaraga ngo ni “uko abanyeshuri bajya basobanurirwa uko urubuga bazatoreraho ruzaba rwubatse mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza.”

Cedric Niyonkuru, umuyobozi wa AGE-ICK, avuga ko hari abanyeshuri bari gufata ubutumwa busanzwe bahawe bakabushyira mu ishakiro rya Google uko bwakabaye aho gukanda kuri link iri muri ubwo butumwa.

Ati “Ubundi ubutumwa twabahaye ni ubwo gukoresha binjira muri sisitemu. Ibyo kugira ngo bikunde umunyeshuri asabwa gufata bwa butumwa bugufi busanze akabanza kubunyuza kuri WhatsApp aho kubunyuza mu ishakiro rya Google uko bwakabaye.”

Gusa Niyonkuru avuga ko uri guhura n’ikibazo wese asabwa guhamagara umurongo wa telephone washyizweho maze agafashwa.

Ati: “Umuntu wese uhuye n’ikibazo icyaricyo cyose akomeze aduhamagare turamufasha, kandi abo twafashije bose byahise bikunda.”

Ku banyeshuri bafite ikibazo cy’uko batisanze kuri lisiti y’itora bikaba byabagizeho ingaruka zo kutabona ubutumwa bugufi bakwifashisha batora, Niyonkuru yabamaze impungenge ababwira ko bari bushyirwe ku mugereka.

Ati” Abatibonye kuri lisiti turi kubashyira ku mugereka, naho ibindi bibazo by’imirongo ya interineti itameze neza abahuye nabyo turi kubasaba kongera bakagerageza.”

Imibare yatangajwe ejo yavugaga ko abatora ari 180, gusa ikaba ishobora kwiyongera bitewe n’abashyizwe ku mugereka. Kugeza ubu, imibare iragaragaza ko abasaga 120 bamaze gutora.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads