OIP-1.jpg

Amashuri yo muri Kigali azafunga imiryango mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’amagare

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hagati y’itariki ya 21 na 28 Nzeri 2025, amashuri akorera mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, ndetse abakozi ba leta n’abo mu nzego z’abikorera, bashishikarizwa kuzakorera mu ngo, ubwo igihugu kizaba cyakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ibi ni ibyagaragaye mu itangazo ryasohowe na Guverinoma kuri uyu Gatatu, aho rinavuga ko imyiteguro yo kwakira iri rushanwa “2025 UCI Road World Championships”, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri, igeze kure.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba riberereye muri Afurika, akaba ari intambwe ikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

Iri tangazo rigira riti: “Umujyi wa Kigali witeguye kwakira abakinyi mpuzamahanga bakomeye mu gusiganwa ku magare, bazaba bazaba banyura mu mutima w’umurwa mukuru wacu.”

Rikomeza rigira riti: “Imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka, izajya ifungwa iryo rushanwa, kugira ngo tubungabunge umutekano w’abakinyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n’abaturage muri rusange.”

Izindi ngamba zizashyirwaho

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Iri tangazo rivuga ko Minisiteri y’Uburezi izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, kugira ngo iyo gahunda izagende neza.

Amashuri yo mu mujyi wa Kigali ntazakingura imiryango hagati ya 21-28 Nzeri 2025

Guverinoma ikomeza igira inama abakozi ba Leta bakorera mu mujyi wa Kigali gukorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe cyose cy’irushanwa. Icyakora abakozi bafite imirimo ijyanye na serivisi z’ingenzi zisaba ko uzatanga aba ari aho azatangirwa we ntazakorera mu rugo.

Ibigo byigenga bibifitiye ubushobozi, nabyo birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’irushanwa.

Mu gihe imihanda izaba yemerewe gukoreshwa, izatangazwa hakiri kare, kandi ishyirweho ibimenyetso bihagije, ku butafanye n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu gihe cy’irushanwa.

Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri iri tangazo, ikomeza igira iti: “Tuboneyeho kongera gusaba abaturage bose, abatuye u Rwanda n’abarusura, kugira uruhare rukenewe kuri buri wese, kugira ngo imyiteguro n’imigendekere y’irushanwa mu Rwanda izabe nta makemwa.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads