Amakipe akina shampiyona ya NBA ikunzwe na benshi ku isi mu mukino wa Basketball, yatangiye imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino 2025-2026, uteganyijwe gutangira muri uku kwezi ku Ukwakira.
NBA (National Basketball Association) ikinirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba inafite ikipe imwe yo muri Canada ya Toronto Raptors. Iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 30, agabanyijwe mu byiciro bibiri: Iburasirazuba (Eastern Conference) n’Iburengerazuba (Western Conference).
Mbere y’uko iyi shampiyona itangira, amwe mu makipe arahurira i Abu Dhabi muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu mu mikino ya gicuti igamije kwitegura neza umwaka mushya w’imikino ya NBA.
Umukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu 2 Ukwakira 2025, aho New York Knicks, imwe mu makipe yitwaye neza mu mwaka ushize, ihura na Philadelphia 76ers, ikinamo icyamamare Paul George.
Nyuma y’uyu mukino, hateganyijwe undi mukino ukomeye uzahuza Golden State Warriors na Los Angeles Lakers ku tariki ya 6 Ukwakira. Uyu mukino utegerejwe n’abatari bake, uzahuza ibihangange bibiri mu mateka ya NBA, Stephen Curry na LeBron James wamaze gutangaza ko azahagarika gukina Baskeball nk’uwabigize umwuga ubwo shampiyona izaba irangiye mu 2026.
LeBron James ubu ufite imyaka 40, ni we mukinnyi umaze gutsinda amanota menshi kurusha abandi bose mu mateka ya NBA.
Ku rundi ruhande, amakipe ari gusinyisha abakinnyi bashya mu rwego rwo kuzinjira neza muri iyi shampiyona izatangira ku wa 21 Ukwakira 2025 ahagaze bwuma.
Bamwe mu bakinnyi bakomeye bahinduranyije amakipe, barimo Kevin Durant, wamaze kuva muri Phoenix Suns yerekeza muri Houston Rockets, ndetse na Dennis Schroder werekeje muri Sacramento Kings avuye Detroit Pistons.

Umwanditsi: Mazimpaka Fabrice