OIP-1.jpg

Akarwa k’Abakobwa: Amateka y’ihohoterwa ry’umwana w’umukobwa mu Rwanda

Ugeze ku biro by’akarere ka Nyamasheke ahitwa ku Kabeza werekeza mu Mataba, ku kigo cy’amashuri kitwa Sainte Famille Nyamasheke, umanutse gato muri metero magana atanu (500m) uhita ugera ku Kiyaga cya Kivu.

Ukihagera usanganirwa n’ibiti by’ubwiza nyaburanga, amazi meza, ubworozi bw’amafi, abarobyi b’amafi yo mu bwoko bw’isambaza, ukaba witegeye imisozi myiza yo ku Ijwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gatoya winjira mu kivu, kuri metero nka magana abiri, Akarwa k’Abakobwa gaherereye mu mudugudu wa Gikuyu, mu Kagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba.

Uba uvuye ku mwaro uzwi mu mateka y’ubucuruzu n’ubwikorezi bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri zina rituruka mu mateka, aho kuri aka karwa hajyanwaga abakobwa batwaye inda z’indaro mu gihe cy’abami, mu rwego rwo kubahana, nuko bakabasigayo bakitahira.

Mu muco nyarwanda wa kera, gutwara inda itateguwe (inda y’indaro) byafatwaga nk’amahano akomeye. Iyo byamenyekanaga ko umukobwa yatwaye inda nta mugabo afite, yahabwaga akato, ndetse agahabwa igihano cyo gucibwa mu muryango.

Bamushyiraga ahantu hadatuwe(ishyanga) bakamuta yo, rimwe na rimwe inzara ikamwica cyangwa inyamaswa zikamurya bitaba ibyo agatoragurwa n’abashi b’Abanyekongo bo ku Kirwa cy’Ijwi.

Abashi b’Abanyekongo bajyaga basura aka karwa, rimwe na rimwe bagasanga abakobwa bagihari bataricwa n’inzara cyangwa inyamaswa bityo bakabatwara, bakabarongora, bagatangira ubundi buzima Ishyanga.

Karundi w’imyaka 90 yatuganirije amateka yo muri ibyo bihe agira ati”umukobwa watwaraga inda y’indaro bajyaga kumuroha ku turwa dutandukanye, bitewe n’aho atuye. Hari akarwa ka Gikuyu muri Nyamasheke, Ituriro rya Nyamirundi, ndetse n’Akarwa ka Shangwe. Utu twose twari uturwa tw’abakobwa. Gusa abasore b’Abanyarwanda baragendaga rwihishwa bagakonda ibiti bagatungiramo abakobwa bakuye ku karwa abandi Abashi bakajya kubatungira muri Congo.”

Akomeza agira ati ” Umukobwa watwaraga inda y’indaro bamucaga mu muryango ndetse ntiyemererwe no kujya mu bwiherero bw’iwabo, bamucukuriraga akobo ke ngo batazarwara ibibembe.”

Muzehe Mwemezi w’imyaka 93 y’amavuko nawe wabonye aya mateka na we agira ati “iyo umukobwa yatwaraga inda y’indaro, bamugumishaga mu nzu cyangwa bakamuhungisha yazabyara umwana bakamwica ngo yabaga ari icyago cyagwiririye umuryango ngo iyo batamwicaga hakagira abo mu muryango w’umukokobwa bamubona barapfaga.”

Uyu musaza avuga ko kuroha uwatwaye inda byari bigamije kugira ngo imvura yongere igwe mu gihugu. Yanaduhamirije ko nawe ubwe hari abo yarohoye akanaduha n’ingero z’abakobwa baroshywe.

Munyankiko ufite imyaka 99 y’amavuko utuye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye, nawe avuga ko iyo umukobwa bamuhishiraga ntibavuge ko atwite n’iwabo barohwaga kimwe nawe.

Arongera kandi ati “Byari akarengane gakomeye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Mu turere duhana imbibi na Nyamasheke, nk’uko byanditswe na Bigirumwami mu 1974″abakobwa batwaye inda z’indaro bajyanwaga kuri aka karwa, aho babaga ari bonyine. Icyo gikorwa cyo koherezwa no gusigwa kuri aka karwa kazwi kugeza n’uyu munsi ku izina ry’akarwa k’abakobwa.

Abashakatsi b’inteko y’umuco na bo bahamya ko mu gihe cy’abami, umukobwa wamenyekanagaho ko atwite inda y’indaro yajyanwaga ku karwa agasigwaho nk’igihano.

Abajyaga kumuroha bagendaga baririmba indirimbo z’umuco bakamuta mu ishyamba, maze bakubaka akago gato bakakamusigamo bakigendera.

Gusa iyo umuryango we utashakaga ko aribwa n’inyamaswa bamusigaga ku nkiko z’u Rwanda aho yabaga ari wenyine.

Umwana wavukiraga muri iyo nda y’indaro yavukiraga ahantu hihishe nko mu buvumo, rimwe na rimwe bakamwica kuko yafatwaga nk’icyago ku muryango w’umukokobwa cyangwa bakanywa imiti.

Akarwa k’abakobwa gafite Akamaro kanini mu muco n’amateka, kuko kagaragaza imyumvire y’ibihe bya kera ku bijyanyen’uburere, imyifatire n’imyemerere ku bagore n’abakobwa mu Rwanda rwo hambere.

Ubu kuri ako karwa, gafite amateka n’inyigisho z’amateka n’uburenganzira bwa muntu, hibandwa ku guha agaciro ubuzima no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwanditsi: Ishimwe Diane

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads