OIP-1.jpg

Ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byanyu – Perezida Kagame abwira abofisiye bashya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abofisiye bashya 1029 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant kurangwa n’ubwitange, umurava, n’umurimo unoze wo kurinda igihugu cyabo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera, ubwo yashyikirizaga ipeti abofisiye bashya barangije amasomo ya gisirikare, barimo n’abakobwa 117.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimye imyitwarire n’umurava byaranze abasoje amasomo, anabasaba gukomeza guharanira amahoro n’umutekano by’igihugu.

Yagize ati:“Nagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw’umurava n’ubushake mwagaragaje mu myitozo ikomeye mwanyuzemo kugeza kuri uyu munsi, nk’uko twabibwiwe n’ababatoje.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ku bofisiye bashya, inshingano zo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Turifuza ko mwarinda u Rwanda, Abanyarwanda n’abagituye. Abanyarwanda ni miliyoni 14, ariko niyo baba miliyoni imwe, ebyiri cyangwa eshatu ,inshingano yanyu ni uguharanira ko igihugu kigira umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda cyangwa abatagishaka.”

Yabibukije ko imirimo ibategereje ikomeye kandi isaba imyitwarire ihamye, indangagaciro n’ikinyabupfura.

Ati: “Uruhare rwanyu ruratangiye ubu. Rurasaba kwitanga, imyitwarire myiza, imyumvire isobanutse n’indangagaciro zishingiye ku muco wacu. Ibyo byose nibyo bizatuma mwe ubwanyu mubaho neza, n’igihugu kikazamuka mu iterambere.”

Perezida Kagame asoza ijambo rye, yibukije abofisiye bashya ko ari bo Rwanda rw’ejo, abasaba kutazatatira icyizere igihugu kibagiriye

Yagize ati: “Ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara muzabukoreshe uko bikwiye, tubitezeho byinshi ariko mujye muhera no kwitwara neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu, mugire n’uruhare ku bireba abanyu.”

Ibirori byo gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo ku rwego rw’abofisiye bato.

Aba ba ofisiye bato 1029 binjiye mu ngabo z’u Rwanda harimo 557 bize amasomo y’umwaka umwe ,248 bize amasomo y’igihe gito, abagera kuri 182 bize amasomo y’igihe kirekire cy’imyaka ine na 42 bize mu mashuri ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Abakobwa 117 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Umwanditsi: Niyomukiza Vivens

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads