OIP-1.jpg

Agaciro k’imirimbo yibwe mu nzu ndangamurage ya Louvre kabarirwa hafi miliyari 150 Frw

Umushinjacyaha w’i Paris mu Bufaransa, Laure Beccuau, abikesheje umukozi ushinzwe inzu ndangamurage ya Louvre, yatangaje ko imirimbo iherutse kwibwa ifite agaciro k’arenga miliyoni 88 z’ama-Euro (hafi miliyari 150 Frw).

Beccuau yabwiye radiyo RTL ko “ari agaciro kadasanzwe,” ariko ashimangira ko igihombo nyamukuru atari amafaranga, ahubwo ari ugutakaza umurage w’amateka y’u Bufaransa.

Yagize ati: “Gutangaza agaciro k’iyi mirimbo bishobora gutuma abo bajura batekereza kabiri mbere yo kugerageza kugurisha ibyo bibye.”

Yongeyeho ko abo bajura batabona ako kayabo k’amafaranga mu gihe bagira “igitekerezo kibi cyane cyo gushongesha iyi mirimbo”.

Ibyibwe birimo imitako yambarwaga n’abamikazi bo mu kinyejana cya 19, irimo ikamba rya zahabu ryambarwaga na Eugénie de Montijo, umugore wa Napoléon III, urunigi rwa diyama n’amabuye y’agaciro Napoléon wa Mbere yageneye umugore we, ndetse n’imitako y’Umwamikazi Marie-Amélie.

Ubu bujura bwabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, mu buryo bwihuse kandi bwateguwe neza, bituma inzego z’umutekano zikeka ko bwakozwe n’itsinda ry’abajura b’inzobere.

Perezida Emmanuel Macron yamaganye ubu bujura abwita “igitero gikomeye ku murage w’u Bufaransa.”

Abahanga mu bijyanye no kugaruza ibihangano byibwe batangaje ko igihe kirimo kubacika, kuko imitako ishobora kuba yamaze gucibwamo ibice cyangwa kugurishwa hanze y’igihugu ku giciro gito cyane.

Raporo y’ibanze y’ubugenzacyaha yagaragaje ko ibyumba byinshi byo muri Louvre bitari bifite camera z’umutekano zikora neza, ndetse n’uburyo bwo gutabaza bw’ikoranabuhanga butigeze bukora ubwo bujura bwabaga.

Nubwo inzego z’umutekano zakajije umutekano mu gihugu hose, abakekwaho ubu bujura baracyashakishwa, ariko hashize iminsi irenga ibiri nta n’umwe urafatwa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads