OIP-1.jpg

Afurika y’Epfo: Urukiko Rukuru rwemereye abagabo ikiruhuko cyo kubyara kingana n’icy’abagore

Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo rwafashe umwanzuro w’uko ababyeyi bose b’umwana wavutse bagomba guhabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana, bidashingiye ku kuba ari umugabo cyangwa umugore — umwanzuro wafashwe ku bwiganze busesuye kandi ufatwa nk’intambwe ikomeye mu kwimakaza uburinganire hagati y’abagore n’abagabo no kurengera uburenganzira bw’umuryango.

Muri icyo gihugu, amategeko yari asanzwe ateganya ko ababyeyi b’abagore bahabwa ikiruhuko cy’amezi ane, mu gihe abagabo bahabwaga iminsi 10 gusa.

Mu mwanzuro warwo, Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rwa Afurika y’Epfo rwasanze bimwe mu biteganywa n’amategeko bihabanye n’Itegeko Nshinga, rubyita ivangura rikorerwa ababyeyi b’abagabo.

Urukiko rwemeje ko ubu ababyeyi bombi bashobora gusangira ikiruhuko bahawe uko bashaka, bitagombye gushingira ku gitsina cyabo.

Sthembiso Phakathi washinze ‘Single Dads Network’ yagize ati: “Iyi ni intambwe ishimishije y’uburinganire, imibereho myiza y’umuryango, ndetse n’ejo hazaza w’umubyeyi w’umugabo muri Afurika y’Epfo.”

Mu mwaka wa 2023, urukiko rw’ibanze rwasanze bimwe mu bice shingiro by’itegeko rigenga umurimo ndetse n’itegeko ry’Ikigega cy’Ubwishingizi bw’Abadafite Akazi, bidakwiye kandi rwemeza ko ahonyora uburenganzira bw’inzego zinyuranye z’imiryango.

Nyuma yaho, urukiko rukuru rwa Gauteng rwafashe umwanzuro ko iryo tegeko ridakwiye kuko ryageneraga ababyeyi ibihe bitangana by’ikiruhuko cyo kubyara ndetse n’inyungu zituruka ku kigega cy’ubwishingizi bw’abatakaje akazi zitangana, bishingiye ku gitsina cy’umubyeyi.

Uru rubanza rwagejejwe mu rukiko n’abashakanye babiri, bafatanyije na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ihame ry’Uburinganire (Commission for Gender Equality) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, bagamije guhindura imyumvire y’imibereho ishyira umutwaro ukabije wo kurera ku babyeyi b’abagore.

Ubwo yasomaga umwanzuro w’urukiko ku wa Gatanu, Umucamanza Zukisa Tshiqi yavuze ko ababyeyi bombi bagomba guhabwa uburenganzira bungana ku minsi y’ikiruhuko cyo kubyara, bakayisangira uko babishaka, hashingiwe ku bwumvikane bwabo.

Yavuze ko itegeko ririho ubu rishaje ritakijyanye n’igihe, kandi ko ryashyiraga umutwaro uremereye ku babyeyi b’abagore mu gihe ryirengagizaga uruhare rw’abagabo mu kurera.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads