Abashinwa barindwi binjije Abanyamalawi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Afurika y’Epfo bakabakoresha imirimo y’agahato, bakatiwe buri wese igifungo cy’imyaka 20.
Aba bagabo bane n’abagore batatu bahamijwe n’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo ibyaha byo gushimuta no gucuruza abantu mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Icyo gihano bahawe kije nyuma y’imyaka hafi itandatu bafashwe, ubwo inzego z’ubuyobozi zageraga ku ruganda rwo muri Johannesburg zikahasanga Abanyamalawi 91, barimo abana 37, bakora mu buryo budahwitse.
Gucuruza abantu ni ikibazo giteye inkeke muri Afurika y’Epfo, igihugu gifatwa “nk’ahantu abantu baturuka, aho banyura ndetse n’aho berekeza”, nk’uko leta ibivuga.
Gucuruza abantu ni ikibazo gihangayikishije cyane muri Afurika y’Epfo, aho iki gihugu gifatwa nk ‘”isoko, inzira n’aho bagana”, nk’uko guverinoma ibivuga.
Itsinda rigizwe na Kevin Tsao, Chen Hui, Qin Li, Jiaqing Zhou, Ma Biao, Dai Junying na Zhang Zhilian ryahamijwe ibyaha 158 muri 160 baregwaga.
Ibyaha birimo gufasha abimukira mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuguma muri Afurika y’Epfo no kurenga ku mategeko agenga umurimo mu igihugu ajyanye no kutandikisha ibikorwa byabo ndetse no kunanirwa kugaragaza inyandiko z’amafaranga binjiza, n’ibindi.
Iperereza ku ruganda ryatangiye nyuma y’uko ubuyobozi bubonye amakuru yatanzwe n’umukozi wari wabashije guhunga.
Nk’uko amategeko agenga umurimo muri Afurika y’Epfo abiteganya, abakozi ntibemerewe gukora amasaha arenze icyenda ku munsi kandi bagenerwa uburenganzira bwo kuruhuka buri cyumweru byibura amasaha 36 akurikirana, arimo n’umunsi wo ku Cyumweru, keretse habayeho amasezerano atandukanye.
Umugabo umwe yahamije ko abakozi batemererwaga gusohoka mu ruganda rwari rurinzwe cyane.
Nyuma haje kugaragara ko abakozi bahatirwaga gukora amasaha 11 ku munsi, iminsi irindwi mu cyumweru, batigeze bahabwa amahugurwa akwiye cyangwa ibikoresho by’umutekano ku kazi.
Banahembwaga amafaranga ari munsi y’umushahara fatizo wa Afurika y’Epfo wa $1.64 ku isaha, kandi umushahara wabo wakurwagaho igihe basabaga kuruhuka.
Nk’uko inzego z’ubuyobozi zibivuga, aba Banyamalawi binijijwe mu gihugu binyuze mu ma kontineri y’ibicuruzwa.
Bwana Tsao yakoraga nk’umuyobozi w’uruganda rwitwaga Beautiful City, mu gihe abandi baregwana bari abagenzuzi, nk’uko urubuga rw’amakuru rwa News24 rubitangaza. Urwo ruganda rwakoraga ibiringiti hifashishijwe ibikoresho byasubiwemo (recycled materials).
Inzego z’ubushinjacyaha za Afurika y’Epfo zishimiye igihano bahawe, zivuga ko kizafasha “mu gukomeza kurwanya ubucuruzi bw’abantu”.
Umuvugizi w’urwo rwego Phindi Mjonondwane, yagize ati: “Gucuruza abantu byabaye ikibazo gikomeye mu gihugu cyacu, tukaba twaremewe nk’ahantu abantu bazamuri Afurika y’Epfo kubera impamvu zitandukanye, harimo imipaka yacu idakingiwe neza.”
Ikigo gishinzwe umurimo, cyari kimwe mu byari byaragize uruhare mu iperereza ry’uruganda mu 2019, na cyo cyashimiye igihano cyatanzwe, kinasaba ubufatanye bukomeye hagati y’inzego za leta mu gukuraho ibibazo byose nk’ibi.