Leta y’Abatalibani muri Aghanistan yakuye muri za kaminuza zo muri iki gihugu ibitabo byanditswe n’abagore, muri gahunda y’ibibujijwe bishya birimo no guca amasomo yo kwigisha uburenganzira bwa muntu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibitabo 140 byanditswe n’abagore birimo n’ibitabo bivuga ku mutekano wo mu byumba by’ubushakashatsi (laboratoire)mu bijyanye n’Ubutabire, ni bimwe mu bitabo 680 byasanzwe ko biteje “impungenge” kubera “gahunda zirwanya amategeko ya Sharia n’Abatalibani.”
Kaminuza zanamenyeshejwe ko zitacyemerewe kwigisha amasomo 18. Umuyobozi wo mu Batalibani yavuze ko ayo masomo “abangamiye amahame ya Sharia na gahunda y’ubutegetsi.”
Iryo teka ni ryo rya vuba riheruka gusohoka mu rukurikirane rw’ibibujijwe, Abatalibani bagarukanye ubwo basubiraga ku butegetsi mu myaka ine ishize.
Muri iki cyumweru kandi, murandai ikoresha umuyoboro wa ‘fibre optique’ yarabujijwe mu ntara zigera 10, ku mategeko yatanzwe n’umuyobozi w’ikirenga w’Abatalibani, icyemezo abategetsi bavuze ko kiri muri gahunda yo kwirinda ibidakwiriye.
Nubwo ayo mategeko yagize ingaruka ku bice byinshi by’ubuzima busanzwe, abagore n’abakobwa yabagizeho ingaruka mu buryo bw’umwihariko kuko babujijwe kwiga ngo barenge umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Bumwe mu buryo bwa nyuma bari basigaranye bwo gukomeza amasomo bwahagaritswe mu mpera y’umwaka wa 2024, ubwo amasomo y’ububyaza yakurwagaho bucece.
None ubu n’amasomo yo muri kaminuza ajyanye n’abagore yibasiwe, aho atandatu muri ya masomo 18 yabujijwe yerekeye abagore by’umwihariko, arimo nk’isomo ry’uburinganire n’iterambere, isomo ry’uruhare rw’abagore mu inozamubano (communication), hamwe n’isomo ry’imibereho y’abagore.
Leta y’Abatalibani yavuze ko yubahiriza uburenganzira bw’abagore bijyanye n’uburyo ibusobanuramo mu muco w’Afghanistani no mu mategeko ya kisilamu.
Uretse ibitabo byanditswe n’abagore, hari ibindi 300 byanditswe n’abanditsi b’Abanya-Iran cyangwa byasohowe n’inzu zisohora ibitabo zo muri Iran, biri mu byahagaritswe.
Amakuru aturuka mu bantu batandukanye barimo n’umwe uri mu itsinda rigenzura ibitabo, yabwiye BBC ko ibi bikorwa “mu rwego rwo gukumira ko ibikubiye mu bitabo by’Abanya-Iran byinjira mu mashuri y’igihugu.”
Mu myaka ishize, umubano hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi waranzwe n’umwuka mubi, cyane cyane ufitanye isano n’uburenganzira ku mazi. Ibi bibazo byarushijeho gukomera nyuma y’uko Irani yirukanye Abanya-Afghanistan barenga miliyoni 1.5 bari batuye muri icyo gihugu.













