Abimukira 40 barimo abana n’impinja bapfuye nyuma y’uko ubwato barimo bwarohamye hafi y’inkombe ya Tuniziya ku wa Gatatu nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuyobozi.
Ubwo bwato bwarohamiye hafi y’icyambu cya Mahdia, giherereye mu majyepfo ya Tunisia, ubwo bwari butwaye abimukira bagera kuri 70. Umwe mu bayobozi yavuze ko abari muri ubwo bwato bose bakomoka mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ariko ntiyatanze andi makuru arambuye ku bihugu bakomokamo.
Iyi mpanuka ije yiyongera ku zindi nyinshi zimaze iminsi zibasira abimukira bagerageza kwambuka Inyanja ya Mediterane bajya ku mugabane w’u Burayi baturutse muri Afurika.
Imibare yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN) igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abantu barenga 210,000 bagerageje kwambuka Inyanja ya Mediterane y’Amajyepfo berekeza i Burayi.
Muri bo, abarenga 60,000 bafashwe n’inzego z’umutekano basubizwa ku nkombe za Afurika, mu gihe hafi abantu 2,000 bapfiriye mu mazi.
Muri iyi mpanuka yabaye ejo ku wa Gatatu, abimukira bagera kuri 30 ni bo babashije kurokorwa.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nibura abimukira 30 ni bo babashije kurokorwa muri iyi mpanuka iheruka kuba.
Inzego z’ubuyobozi za Tunisia zatangaje ko zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye irohama ry’ubwo bwato.
Iki gihugu kiri guhura n’igitutu gikomeye cyo gucunga ubwinshi bw’abimukira bahunga intambara, ubukene n’imibereho mibi, bashaka kugera i Burayi.
Inzira yambukiranya inyanja ikoreshwa n’abimukira bava muri Afurika bajya i Burayi izwi nka ‘Central Mediterranean Route’, ni imwe mu zifatwa nk’inzira z’inyanja ziteje ibyago byinshi ku isi, kubera umubare munini w’abahasiga ubuzima buri mwaka.
Mu kwezi kwa Gashyantare ku mwaka ushize, ubwato bwari butwaye Abanya-Sudani barenga 40 bwarohamye hafi y’umujyi wa Sfax, mu majyepfo ya Tunisia, nabwo buhitana ubuzima bwa benshi.
Mu mwaka wa 2023, Ubumwe bw’u Burayi (EU) bwasinyanye amasezerano n’iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika agamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira mu Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ayo masezerano ateganya inkunga ya miliyoni 118 z’amadolari y’Amerika, izakoreshwa mu guhagarika ubucuruzi bw’abantu, gukaza umutekano ku mipaka no gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo.













