Abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko hashize amezi arenga arindwi batarahabwa mudasobwa bijejwe na leta, nyamara bari barasezeranyijwe kuzazihabwa nyuma y’amezi abiri batangiye amasomo.
Ni ikibazo aba banyeshuri bagaragaza ko kibadindiza mu masomo yabo cyane cyane ayakenera ikoranabuhanga.
Mu kiganiro ICK News yagiranye na bamwe muri bo, bagaragaje uburyo uku gutinda kuzihabwa bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kudashobora gukora imikoro neza bahabwa, kudakora ubushakashatsi n’ibindi.
Tuyishimire Eric, umwe muri bo yagize ati: “Dutangira twari twaramenyeshejwe ko tuzazihabwa bitarenze mu kwezi kwa kabiri, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere. Nk’ubu Ibitabo byinshi tubisanga kuri murandasi, ariko kuba ubu tudafite mudasobwa bituma dutsindwa amasomo yacu kubera kubura uko dukora ubushakashatsi.”
Uyu munyeshuri akomeza avuga ko kugeza ubu batazi impamvu badahabwa mudasobwa, kuko babajije ubuyobozi ariko ntibwagira ibisobanuro bubaha bihamye.
Ati:”Twagerageje kubaza impamvu tudahabwa mudasobwa, ariko ntacyo badutangarije. Gusa batubwira ko twaba dutegereje twihanganye.”
Mukamana Sandrine nawe wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yemeza ko kudahabwa mudasobwa hari ingaruka bibagiraho. Ati: “Iyo tugize amahirwe tubona icyumba kibamo mudasobwa ku ishuri, tugakora ubushakashatsi. Ariko si buri gihe bibaho, kandi iyo tugeze mu rugo ntitubona uko dukora ubushakashatsi kuko nta mudasobwa dufite.”
Mukamana akomeza agaragaza ko mudasobwa zabafasha kwiga neza. Aragira ati:”Byadufasha cyane buri munyeshuri wese afite iye, kuko hari amasomo menshi aba arimo ‘link’ zitwinjiza kuri YouTube, kugirango dusobanukirwe neza ibyo twize ndetse no kumenya kuvuga neza indimi z’amahanga harimo icyongereza, igiswayire,igifaransa n’izindi.”
Naho uwitwa Nshimiyimana Patrick we ashimangira ko kutagira mudasobwa bituma bamwe batanga amafaranga kugira ngo babone aho bakorera imikoro y’ishuri.
Yagize ati: “Akenshi imikoro duhabwa isaba gukoresha mudasobwa. Iyo tudashoboye kuyikora, mwarimu aduha zeru. Gusa hari ubwo tugerageza kwishakamo ibisubizo tukajya gushaka aho dukorera imikoro nko hanze y’ikigo, ibituma ducibwa amafaranga y’umurengera.”
Umwe mu barimu bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko kwigisha abanyeshuri badafite mudasobwa nabo ubwabo bibagora.
Yagize ati: “mu byukuri kwigisha abanyeshuri badafite mudasobwa biratugora kuko iyo uhaye umunyeshuri umukoro ari buwukohereze kuri Email usanga awukuzaniye ku mpapuro yandikishije ikaramu isanzwe rimwe na rimwe no gusoma ibyo yanditse bikakugora, ariko igihe bafite mudasobwa zabo banabisigarana bakajya babisubiramo.”
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe Rwiyemaho, yemera ko ikibazo gihari, gusa avuga ko hari ibikiri gutunganywa mbere y’uko mudasobwa ziboneka.
Yagize ati:”Mudasobwa ntiziraboneka kuko hari ibyo tukiri gutunganya kugirango ziboneke. Gusa icyo mbijeje ni uko tubirimo, nitumara kubitunganya twizeye ko zizaboneka kandi zikazatangwa ariko igihe cyo ntikiramenyekana.”
Kabagambe, yakomeje asaba abanyeshuri gukomeza kwihangana. Ati:”Turasaba abanyeshuri gukomeza kwihangana mu gihe zitaraboneka ahubwo aho bakenera mudasobwa, bashobora gutira na bagenzi babo biga mu y’indi myaka kugira ngo amasomo yabo akomeze kugenda neza.”
Yanasobanuye kandi ko mudasobwa zitazahabwa buri munyeshuri wiyandikishije kwiga, ahubwo ko zizahabwa abazisabye ndetse bazazishyura.
Abanyeshuri basaga 7,000 nibo biga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri 2024-2025.













