OIP-1.jpg

Abatuye Nyaruguru barashima ibitaro bya Munini

Nyuma y’imyaka ine ibitaro bya Munini bivuguruwe ndetse bikanongererwa ubushobozi bwo gutanga serivisi z’ubuvuzi zirenze izo byatangaga, abatuye mu Karere ka Nyaruguru barashima Leta y’u Rwanda kuko ubu hari byinshi byakemutse.

Aba baturage bavuga ko mbere ya 2017, ubwo bemererwaga na Perezida Kagame ko Ibitaro bya Munini bizavugururwa, ibi bitaro hari byinshi bitashoboraga kuvura ariko ko kuri ubu biri ku rwego rwo hejuru.

Nyandwi Evariste wo mu Murenge wa Rusenge yagize ati “Umwana wanjye urwaye, namujyanye ku bajyanama ndetse no ku bigo nderabuzimana bibiri babura indwara, nyuma baje kunyohereza ‘Transfer’ ku Bitaro bya Munini, bamupima amaraso basanga yaranduye bamuha imiti ubu yatangiye gukira.”

Nyandwi yongera ko hari itandukaniro ibi bitaro bifite ugereranyije na mbere ariyo mpamvu ashimira Leta y’u Rwanda.

Mukamukama Vestine nawe ahamya ko hari itandukaniro nyuma y’uko ibitaro bivuguruwe by’umwihariko kuri serivisi.

Yagize ati “Ndi umuhamya w’ibi bitaro, kuva nagera aha nitaweho bishoboka kuko hari igihe abaganga bagera nko ku munani bandiho, bari kumvura ndetse bakoresha n’ibyumwa bigezweho byatuma ugira icyizere cyo gutaha.”

Dr Murengezi Valens, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Munini, ashimangira ko hari iterambere rikomeye ibitaro bimaze kugeraho.

Ati “Mbere ibitaro byari bito ku buryo abarwayi basezererwaga batari bakira neza kuko hari abandi baje, icyo gihe abarwayi barushaga ubwinshi abakozi, none ubu ibitaro byaraguwe ndetse n’abakozi bava kuri 90 bagera ku 136 nabo biyongera.”

Dr Valens kandi agaragaza uruhare ibi bitaro byagize ku baturage byiganjemo kuborohereza muri serivisi zitangwa z’ubuvuzi no kubafasha mu ingendo bakora kuko hongerewemo n’imbangukiragutabara.

Yagize ati “Twongere imbangukiragutabara, ubu umurwayi uri kure tumugeraho ndetse kandi bitewe n’uko twongereyemo izindi serivisi z’ubuvuzi zirimo izo kuvura amaso n’amenyo, ubu abaturage bajyaga kuri CHUB twaraborohereje.”

Ibi bitaro byishimirwa n’abaturage, byatangiranye ibitanda 79 none kugeza ubu  bifite ibitanda birenga 179.

Ibi bitaro bikorana n’Ibigo Nderabuzima 16 n’amavuriro y’ibanze 36, byubatswe mu 2007, bitangira kuvugururwa mu 2019 mu mushinga watwaye miliyari zisaga 9 Frw. Byatangiye gukoreshwa mu 2021.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads