OIP-1.jpg

Abaturage b’ibihugu 74 bemerewe kwinjira mu Bushinwa nta Visa

Kuri ubu, abaturage b’ibihugu 74 bashobora kwinjira mu Bushinwa batagombye gusaba visa, bakahamara iminsi 30. Ibi ni intambwe ikomeye ugereranyije n’uko byahoze.

Guverinoma y’Ubushinwa ikomeje kwagura iyi gahunda yo kwinjira nta visa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, ubukungu no gushimangira dipolomasi n’ubutwererane bw’amahanga (soft power).

Mu mwaka wa 2024, abarenga miliyoni 20 binjiye mu Bushinwa nta visa bafite, bivuze ko umubare w’abinjiye wikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wabanje, nk’uko byatangajwe n’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Bushinwa.

Georgi Shavadze, UmunyaGeorgia uba muri Autriche, ubwo yasuraga agace kazwi cyane ka Temple of Heaven gaherereye i Beijing, yagize ati: “Ibi bifasha cyane abashaka gukora ingendo kuko gusaba visa bisaba igihe kinini kandi bikagorana.”

Nubwo henshi mu hantu nyaburanga mu Bushinwa hakigaragara Abashinwa benshi kurusha abanyamahanga, ibigo by’ubukerarugendo n’abayobora ba mukerarugendo bavuga ko bagenda babona impinduka. Gao Jun, umaze imyaka irenga 20 akora uwo mwuga, yagize ati:

“Muri iyi minsi dufite akazi kenshi ku buryo ntabasha kugakora  njyenyine. Ubu namaze gutangiza ishuri ryigisha abifuza kuba abayobora ba mukerarugendo bavuga Icyongereza.”

Ubushinwa bwafunguye imipaka yabwo ku bashyitsi mu ntangiriro za 2023 nyuma yo gukuraho ingamba zikomeye zari zarashyizweho kubera icyorezo cya COVID-19. Icyo gihe, abasuye Ubushinwa bageraga kuri miliyoni 13.8 gusa, bakaba bari munsi ya kimwe cya kabiri cy’abagera kuri miliyoni 31.9 bari basuye iki gihugu  mbere y’icyorezo.

Mu Ukuboza 2023, Ubushinwa bwatangaje ko abaturage b’u Bufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, U Buholandi, Espagne na Maleziya bemerewe kwinjira nta visa. Nyuma yaho, hafi ibihugu byose byo ku mugabane w’u Burayi byagiye byongerwa kuri urwo rutonde.

Mu kwezi gushize, ibihugu bitanu byo muri Amerika y’Amajyepfo hamwe n’ibindi bine byo mu Burasirazuba bwo Hagati byongerewe muri iyi gahunda. Bikaba biteganyijwe ko kuva ku wa 16 Nyakanga 2025, urutonde ruzagera ku bihugu 75 nyuma yo kongeraho Azerbaijan.

Jenny Zhao, Umuyobozi Mukuru wa WildChina, ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo bwihariye, avuga ko izi mpinduka zagize uruhare runini mu kuzamura ubucuruzi bwabo.

Yagize ati: “Ubucuruzi bwacu bwazamutseho 50% ugereranyije nuko byari bimeze  mbere y’icyorezo.”

Nubwo Ubushinwa busanzwe bufite umubano wihariye n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, kugeza ubu nta gihugu cyo kuri uwo mugabane kiremererwa kwinjira mu Bushinwa nta visa.

Nk’uko Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka kibivuga, abaturage b’ibihugu 10 bitari kuri urwo rutonde bashobora kwinjira mu Bushinwa iminsi 10 gusa mu gihe bagiye guhita berekeza mu kindi gihugu kitari icyo baturutsemo.

Mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, uretse Ubwongereza, Suwede ni cyo gihugu cyonyine gifite ubukungu bukomeye kitarashyirwa kuri urwo rutonde. Umubano w’Ubushinwa na Suwede wazambye nyuma y’uko, mu 2020, Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa rifunze umwanditsi w’umusuwede Gui Minhai, agakatirwa gufungwa imyaka 10.

Gui yaburiwe irengero mu 2015 ubwo yari iwe mu rugo muri Thailand, aza kugaragara hashize igihe ari mu maboko y’inzego z’umutekano z’Ubushinwa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads