Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yaburiye ababyeyi batubahiriza gahunda yo gusubiza abanyeshuri ku bigo by’amashuri biga bacumbikamo ko bazajya bishyura igihombo cy’imodoka ziba zigomye gutwara abagenzi basanzwe, zitegereje abanyeshuri
Ibi Minisitiri w’Uburezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri Kigali Pele Stadium ahari kwifashishwa mu gusubiza abanyeshuri ku mashuri.
Minisitiri Nsengimana avuga ko iyo abana bitabiriye gusubira ku mashuri ku munsi bagenewe ibintu bigenda neza.
Icyakora ngo iyo abanyeshuri batitabiriye kugenda ku minsi bateganyirijwe, imodoka zagakwiye kubatwara zihura n’igihombo kuko ziba zitagiye gutwara abandi bantu mu buryo busanzwe.
Ibi rero ngo bituma iyo Minisiteri y’Uburezi yongeye gusaba izi modoka kuza kubafasha gusubiza abana ku mashuri zanga kuza, ari yo mpamvu Minisitiri Nsengimana avuga ko kuva ubu ababyeyi batohereza abana babo ku gihe ari bo bazajya bishyura igihombo.
Ati “Kuva ubu rero kujya mbere, icyo gihombo aho kugira ngo kijye kuri ba nyir’imodoka, kizajya cyishyurwa n’abatohereje abana babo ku gihe.”
Minisitiri Nsengimana akomeza akangurira ababyeyi kujya bohereza abana babo ku gihe cyagenwe kugira ngo bigende neza.
Ati “Abana kandi bagera ahafatirwa imodoka bitarenze saa kenda z’igicamunsi, kugira ngo imodoka zibageze ku mashuri butarira cyane kuko hari igihe batinda ugasanga bagezeyo saa sita z’ijoro, mu gicuku. Ibintu bitari byiza.”
Ku ngengabihe y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri, NESA, ijyanye no gusubiza abanyeshuri aho biga, bigaragara ko abanyeshuri ba mbere basubiye ku bigo by’amashuri biga bacumbikamo kuri uyu wa 3 Mutarama 2025.
Rutajobwa Joseph ukorera sosiyete ya Virunga Express yasobanuriye RBA ko ahanini kutubahiriza ingengabihe yo gusubira ku mashuri biri mu bituma hari abagorwa no kubona imodoka.
Yagize ati “Imbogamizi ni abanyeshuri batubaha iminsi yabo. Ni ukuvuga ngo niba amajyepfo yaratanzwe ku itariki runaka, abana ntibaze kuri iyo tariki, bakaza ku itariki itari iyabo, bituma habaho ubwinshi bw’abana batabashije kubaha iminsi bagiye bahabwa.”
NESA igaragaza ko abanyeshuri ba nyuma bazasubira mu bigo by’amashuri biga bacumbikaho tariki ya 6 Mutarama 2024.














