Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye urubyiruko rusoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, gukunda igihugu ndetse no kuguvuruza abagisebya bakivugaho amakuru atari impamo.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki 14 Kanama 2025, mu birori byo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, ryitabiriwe n’urubyiruko 443 rumaze iminsi 45 rutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yasabye uru rubyiruko gufatanya n’abagenzi babo basoje Itorero Indangamirwa kwerekana aho Igihugu cy’u Rwanda cyavuye ndetse na ho kigeze, kuko hari abagoreka amateka bakabivuga ukundi.
Yagize ati” Abasebya u Rwanda muzabavuguruze, mubatsindishe ukuri. Indangamirwa by’umwihariko mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose, mukaba abaranga beza “.
Uretse ibyo, Minisitiri Justin, yanasabye uru rubyiruko gutekereza kuruhare rwabo mu guteza imbere igihugu birinda ingeso mbi zirimo kwiyandarika, ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge ahubwo bakabyaza umusaruro amasomo bize kugirango biyubakire igihugu.
Ati “Iri torero mushoje ribe umwanya mwiza wo kugirango buri wese atekereze ku ruhare rwe mu kubaka igihugu azirikana inkingi cyubakiyeho zirimo: Ubukungu, Imibereho myiza n’imiyoborere”.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, we yahamije ko bateganya kongera umubare w’Intore zitozwa babifashijwemo n’inzego zitandukanye.
Ati” Mu Ntara no mu turere hazashyirwaho uburyo bwo gutoza Intore z’urubyiruko ariko tubifashwemo n’inzego zitandukanye haba iza Leta ndetse n’izakorera” .
Itorero Indangamirwa ribaye ku nshuro ya 15 rimaze gutoza abasore n’inkumi 5,561.
Itorero rishojwe rigizwe n’Intore 443, harimo abakobwa 208 n’abahungu 235. Muri bo abiga mu mahanga ni 105, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ni 103 n’urubyiruko 235 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda.













