Uyu munsi tariki 4 Mutarama 2025, Isi yazirikanye umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nyandiko yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Ni inyandiko izwi nka ‘Braille’.
Mu bihugu byinshi n’u Rwanda rurimo, uburezi budaheza bukomeje gushyigikirwa aho buri wese ahabwa uburengangira bwo kwiga nk’abandi hatitawe ku bumuga afite kuko mu cyongereza hari imvugo igira iti ‘Disability is not inability’ bishatse kuvuga ko n’ufite ubumuga ashoboye nk’abandi.
Icyakora, abafite ubumuga bwo kutabona hirya no hino mu Rwanda baracyagorwa no kubona ibikoresho bihagije byo kubafasha mu myigire yabo, by’umwihariko inyandiko ya ‘Braille’.

Uretse ikibazo cy’ibikoresho, n’abarezi bashobora kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona baracyari bake ku buryo bamwe mu bafite ubu bumuga bashobora kubura uko biga mu gihe batabonye amashuri yita ku batabona by’umwihariko.
Izi mbogamizi zagaragajwe na Dr. Kanimba Donatille mu kiganiro na ICK News, aho yagaragaje ko kuboneka kw’abarezi bahagije basobanukiwe inyandiko ‘Braille’ ari cyo gisubizo cyonyine cyafasha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bamenye kwandika no gusoma.
Ati “Nta bundi buryo bubaho bwafasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ngo abe yashobora kumenya gusoma no kwandika neza, uretse uburyo bwa ‘Braille’.”

Dr. Kanimba, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RNUB), avuga ko inyandiko ya ‘Braille’ ibafasha mu myigire ndetse no guteza imbere ubumenyi mu bafite ubumuga bwo kutabona.
Uretse mu myigire, Dr. Kanimba akomeza avuga ko ‘Braille’ ifite uruhare rukomeye mu mibereho y’ufite ubumuga bwo kutabona.
Ati “Uruhare ‘Braille’ ifite mu iterambere ry’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, ni kimwe n’uruhare gusoma no kwandika bifite ku muntu uwo ariwe wese.”
Ku kijyanye n’imbogamizi yo kuba mu mashuri abafite ubumuga bwo kutabona batoroherwa no kubona uburyo biga inyandiko ya ‘Braille’ Dr. Kanimba avuga ko bikwiye ko abarezi mu mashuri anyuranye bakwigishwa iyi nyandiko kugira ngo bajye bafasha abana batabona.
Ati “Kubera ko Leta y’u Rwanda ishaka ko abana bafite ubumuga biga mu bigo bisanzwe, batagombye kujya mu bigo byihariye by’abana bafite ubumuga runaka, abarimu bigisha mu mashuri abanza bagakwiye kuba bazi ‘Braille.’”

Kuri ubu mu Rwanda, nta bigo byinshi byihariye byigishirizwamo abafite ubumuga bwo kutabona.
Ku mubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bwo kutabona kandi akaba ashaka ko umwana we abona uburezi bwihariye, ashobora kumujyana ku Ishuri rya Gatagara y’i Rwamagana, Blessing School Hillside Hope y’i Musanze, na Kibeho Institute of Education for Blind Children mu karere ka Nyaruguru kuko ngo ari byo bigo bishobora gufasha umuntu kurangiza azi gusoma no kwandika neza.
Dr. Kanimba asoza avuga ko batanze ubufasha mu bigo bisanzwe bitatu kugirango bifashe abana bafite ubumuga bwo kutabona kumenya ‘Braille’.
Ibyo bigo birimo; Urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo mu karere ka Nyagatare, Ikigo cya Muramba A mu Karere ka Ngororero n’Ikigo cya Mukingo muri Rulindo.













