OIP-1.jpg

Abarenga miliyoni 122 bamaze kuba impunzi kubera intambara mu 2025

Umubare w’abantu bavuye mu byabo kubera intambara n’akarengane ku isi hose wariyongereye ku buryo urenga miliyoni 122 muri uyu mwaka bitewe no kubura umuti w’intambara zimaze igihe kirekire mu bihugu bitandukanye birimo Sudani na Ukraine.

Ibi ni ibyatangajwe na raporo y’ishami ry’umuryango w’abibubye ryita ku mpunzi (UNHCR) kuri uyu wa Kane. Iyi raporo kandi ivuga ko inkunga igenewe gufasha izo mpunzi yagabanutse ikagera ku rwego yariho mu mwaka wa 2015.

Iyi raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Ishami rya UN ryita ku mpunzi, Filippo Grandi, ivuga ko kugeza ku mpera za Mata 2025, hari abantu barenga miliyoni 2 bongeye kwimurwa ku Isi hose ugereranyije n’umwaka wabanje, nubwo hari umubare ungana n’uwo w’Abanya-Siriya basubiye mu gihugu cyabo nyuma y’ihirikwa rya Bashar al-Assad.

Raporo kandi ivuga ko izamuka ry’umubare w’impunzi ryatewe ahanini n’intambara zikomeye muri Sudani, Myanmar na Ukraine, ndetse no kudahagarika imirwano mu bindi bice by’isi bitandukanye.

Mu magambo yatangajwe na Grandi mu itangazo ryaherekeje raporo, yagize ati: “Turi kuba mu gihe cy’ubwiyongere bukabije bw’amakimbirane mu mibanire y’ibihugu, aho intambara z’iki gihe zaremye ahantu hataramba kandi hateye ubwoba, huzuyemo ububabare bukabije bw’abantu.”

Abakora ibikorwa by’ubutabazi binubira ko kutagira ubuyobozi bushobora gutuma haboneka amasezerano y’amahoro bituma intambara zikomeza kumara igihe kirekire, bikananiza imiryango itanga ubufasha ihora ishaka kugoboka abahuye n’ingaruka zabyo.

Ishami rya UN ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko izamuka rikabije ry’umubare w’abantu bimurwa n’amakimbirane mu gihe inkunga yo kubafasha yagabanutse ikagera ku rwego nk’urwo yariho mu 2015, kandi icyo gihe umubare w’impunzi ku Isi hose wari hafi kimwe cya kabiri cy’umubare uriho ubu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagabanyije cyane inkunga yagenerwaga amahanga, mu gihe u Bwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi na byo byagabanyije amafaranga agenerwa ubutabazi ahubwo akongerwa mu rwego rw’ubwirinzi n’umutekano.

UNHCR, itavuze amazina y’abaterankunga, yasobanuye iyo migabanyirize y’amafaranga nk’“ikibazo kandi gikomeje”, ivuga ko ibyo bitakomeza kwihanganirwa, gusiga impunzi n’abandi bantu mu bwigunge no mu kaga.

David Miliband, Umuyobozi w’umuryango w’ubutabazi wa ‘International Rescue Committee’, yavuze ko kugabanya inkunga igenerwa ibihugu bikennye bizatuma impunzi zikomeza kwiyongera.

Ishami rya UN ryita ku mpunzi, ryakunze kugira Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuterankunga waryo munini kuva kera, ryavuze ko iyo migabanyirize y’amikoro ishyira mu kaga ubuzima bwa miliyoni z’abantu, ikanongera ibyago by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bagore b’impunzi ndetse n’icuruzwa ry’abana.

Jan Egeland, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abanya-Norvège ishinzwe impunzi (Norwegian Refugee Council), yagize ati: “Dusigaye dukora byinshi mu bushobozi buke — ariko ntidushobora kubikomeza gutyo ubuziraherezo.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads