Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025 hazatangira ku mugaragaro ibizamini bisoza amashuri abanza (PLE) by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, binyuze mu itangazo ry’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Byitezwe ko muri uyu mwaka, abana ibihumbi 220,840 bazakora ibi bizamini, barimo abahungu ibihumbi 100,205 n’abakobwa ibihumbi 120,635.
Muri aba, harimo kandi abana 642 bafite ubumuga.
Itangazo riragira riti « Bashyiriweho uburyo bwihariye buzabafasha gukora ibizamini neza, harimo impapuro zanditse mu nyuguti za Braille, ibizamini binini n’ibindi byorohereza abafite ubumuga butandukanye.”
Mu rwego rwo ku bitangiza ku mugaragaro, hateganyijwe imihango izabera mu bigo by’amashuri byo mu ntara zose z’igihugu, aho abayobozi bo mu nzego za Leta bazifatanya n’abanyeshuri mu rwego rwo kubatera imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo mu bindi byiciro bikurikiraho.
Iyi mihango izabera mu turere dutandukanye turimo Nyarugenge, Gasabo, Rwamagana, Karongi, Kamonyi na Rulindo, aho buri karere kazakira umuyobozi mukuru mu rwego rwo kurushaho kwerekana agaciro ibi bizami bifite.














