Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo binyuranye byo mu karere ka Gicumbi barasaba ko isuku n’ubuziranenge bw’ibyo bagaburirwa byakongerwamo imbaraga.
Aba banyeshuri bashima iyi gahunda kuko ibafasha kwiga neza, ariko bagasaba ko isuku n’ubuziranenge byakongerwamo imbaraga kugira ngo hatazagira ababikurizamo uburwayi.
Byiringiro David wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Gacurabwenge avuga ko hari igihe mu ifunguro bafata usanga harimo imungu, umunyu mwinshi, ibishyimbo bidahiye ,kawunga irimo petelori, amabuye n’ibindi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Byiringiro akomeza asaba ko abategura aya mafunguro barushaho kugira isuku no kwita ku mitegurire y’ifunguro.
Ibi kandi bigarukwaho na bamwe mu babyeyi baganiriye na ICK News, icyakora nabo bakaba bashima umusaruro w’iyi gahunda.
Uwitwa Ngezaho Protais agira ati “Buri mubyeyi akwiye kumva ndetse agashyigikira iyi gahunda. Icyakora n’isuku ikwiye kongerwa kuko hari igihe abana bataha bavuga ko bariye ibiryo birimo umwanda.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Gicumbi, Musengimana Jean Damascene, avuga ko na bo mu bugenzuzi bakoze basanze hari ibikwiye gukosorwa.
Ati “Birasaba ubufatanye bwa buri wese, abayobozi b’ibigo by’amashuri bakigenzura, kuko guha abana ibiryo birimo uruhumbu, imungu, amabuye n’ibindi bigira ingaruka ku buzima ku buryo ibyo tubifuzaho biba bitakibonetse.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga bataha yatangiye muri 2014. Ni gahunda leta yashyizemo imbaraga cyane, kuko yongereye ingengo y’imari aho muri 2017-2018 byari miliyari 6 ariko muri 2023-2024 ikazamurwa ikageza kuri miliyari 90 bingana na 15% cyane ko abo mu mashuri abanza nabo bari baratangiye kugaburirwa.













