Ku gicamunsi cyo kuri uyu Kabiri, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye 2024-2025, aho mu bagera ku 148,677 bakoze iki kizamini, byatangajwe ko batsinze ku kigero cya 64.35%.
Abakobwa batsinze ku kigero cya 50,2%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 49,8%.
Ibigo byigenga biza ku isonga mu gutsindisha neza kuko biri kigero cya 77%. Ibya Leta byatsinze ku kigero cya 65%, mu gihe ibifashwa na Leta byatsindishije ku kigero cya 63%.
Isomo batsinzwe cyane ni Ubugenge kuko bigaragara ko baritsinze ku kigero cya 27,5%, imibare bayitsinda ku kigero 45,8%, Ibinyabuzima baritsinda ku kigero cya 44,75%.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko mu mwaka w’amashuri utaha hazishyirwa ingufu mu kwigisaha ubugengenge bitewe n’uko bwatsinze benshi muri uyu mwaka.
Ati: “Urebye uko abanyeshuri bakoze tugomba gushyira imbaraga nyinshi cyane mu Bugenge, ariko no mu mibare, Ibinyamuzima n’Ubutabire naho tugomba gushyiramo imbaraga.”
Intara y’Iburasirazuba niyo yatsindishije cyane ku kigero cya 74%, ikurikirwa n’Iburengerazuba bwatsindishije ku kigero cya 68%, Amajyepfo ni 59%, Amajyaruguru ni 58% mu gihe Umujyi wa Kigali biri ku kigero cya 55%.
Mu gihe uturere twatsindishije neza ari Kirehe iri kuri 93,1%, Nyagatare yatsindishije 82,20% na Kamonyi iri kuri 82%.
Abanyeshuri batsinze neza mu cyiciro rusange cy’amashyuri yisumbuye harimo Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe yo mu Karere ka Kicukiro, Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School yo mu Karere ka Gasabo.
Harimo kandi Ndayishimiye Jean D’Amour wagize 97,89% wize muri Haven School yo mu Karere ka Gasabo, Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.
Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y’ubumenyi rusange ni 20,681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18,929.
Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha barenga ibihumbi 20.
Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 bajya mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.

Abanyeshuri bahize abandi mu mutsindire bashimiwe














