OIP-1.jpg

Abanyeshuri ba ICK na UR Huye batangiye amahugurwa kuri ‘Mobile Filming’

Ku wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2025 abanyeshuri 10 biga Itangazamakuru muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) n’abandi 10 bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami rya Huye, batangiye amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye na Mobile Filming.

Aya mahugurwa ari kubera mu karere ka Muhanga, yateguwe na Rwanda Media Program (RMP), mu rwego rwo gufasha urubyiruko ruri kwiga itangazamakuru kugira ubumenyi bwimbitse mu gutunganya amashusho hifashishijwe telefone ngendanwa.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bazahugurwa ku gukora video, gutunganya amajwi, gutegura inkuru zishimishije (storytelling) ndetse no kuzamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Anneli Megner Arn, uri gutanga aya mahugurwa, umunyeshuri azayungukiramo kumenyanya gukoresha telifoni by’akinyamwuga.

Ati: “Buri wese uri hano azasobanukirwa uko gufata amashusho akoresheje telefone bigenda, hakoreshejwe telefone imwe cyangwa ebyiri- imwe ikaba igafata amajwi, indi igafata amashusho — bityo agakora amashusho asa neza cyane bya kinyamwumwuga.

Anneli Megner Arn

Yakomeje agira ati: “Icy’ingenzi si ugutunga ibikoresho bihenze. Icyo nizeye ni uko baziga byinshi ku bijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya”

Yongeyeho kandi ko abanyeshuri bazabyishimira ku buryo bajya babikora kenshi bityo bikabongerera ubumenyi n’ubuhanga mu kubikoresha.”

Prince Ruzigana wiga muri Kaminuza nkuru  y’u Rwanda ishami rya Huye, agaragaza icyo yiteguye gukura muri aya mahugurwa ndetse nibyo yamenye ku munsi wa mbere.

Ati: “Niteguye kwiga ibijyanye no gufata amashusho nkoresheje telefone, atari ugufata amashusho gusa bisanzwe nk’uko nabimenyereye, ahubwo bifite ubuhanga n’ubunyamwuga.”

Ku munsi wa mbere, twatangiriye ku gufata amashusho akurikirana (sequence). Ibi bikubiyemo guhuza amashusho atandukanye nk’afite intera ya hafi, kure, n’ari hagati, mu buryo bukurikirana neza kandi bwumvikana.

Twakoze no ku gice gito kijyanye no guhuza amajwi n’amashusho mu biganiro ndetse no gufata ibiganiro mu buryo bwa kinyamwuga ukoresheje uburyo bwemewe kandi bwujuje ubuziranenge.”

Prince akomeza agaragaza ko aya mahugurwa azaba impamba ikomeye kur ibo bayitabiriye. “Aya mahugurwa azaba inyongera ikomeye ku mikurire yanjye mu mwuga, cyane cyane muri iki gihe itangazamakuru ryifashisha ikoranabuhanga rihanitse. Nizera ko ubu ari ubumenyi bw’ingenzi ku muntu wese ukora muri uru rwego kugira ngo abashe gukora kinyamwuga.”

 Yongeyeho ati: “Ku giti cyanjye, nzabasha gutunganya amashusho meza , kugira ubu bumenyi ni ikintu gikwiye kwishimirwa, kuko bivuze ko ntazajya mpora nishingikirije ku bandi ngo babinkorere.”

Sugira Nsabimana Aime Christian wiga muri ICK we yagize ati: “Nari nsanzwe nkora video bisanzwe ariko ntazi ibyo ndimo, ariko aya mahugurwa azarangira nzi neza uko ba batunganya amashusho neza cyane nk’umuntu wabyize koko, kandi mbikore mu buryo bunogeye ijisho bityo mbashe kunoza umwuga wange w’itangazamakuru”

Si ubwa mbere Rwanda Media Program iteguye amahugurwa nk’aya ahurirwamo n’abanyeshuri bo muri kaminuza zigisha itangazamakuru mu Rwanda, koko yaherukaga gukorerwa muri UR Huye mu 2023.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa ku wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2025.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads