OIP-1.jpg

Abanyeshuri ba ICK na UR bahuguwe ku kugenzura ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha ubwenge buhangano

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 muri ICK hatangiwe amahugurwa y’abiga itangazamakuru mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) no muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) agamije kubongerera ubumenyi bwo kugenzura ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga niba ari ukuri no gukoresha ubwenge buhangano (AI).

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’ikigo  cyo muri Suwede cya ‘Fojo Media Institute’ binyuze mu mushinga ‘Rwanda  Media Programme’ agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri biga itangazamakuru mu Rwanda kubijyanye no kugenzura no kumenya ukuri kw’ibitangazwa ku mbuga nkoranyambaga (Facts checking) no gukoresha ubwenge buhangano (Journalism AI tools)

Bamwe mubitabiriye aya mahugurwa bagaragaza ko hari byinshi bungukiyemo bizabafasha mu mwuga wabo w’itangazamakuru cyane cyane igihe bazaba bageze ku isoko ry’umurimo.

Manishimwe Janvier wiga mu mwaka wa kabiri w’Itangazamakuru muri ICK avuga ko hari ibyo yamenye kuri porogaramu yo gukoresha ubwenge buhangano n’uburyo bwo kumenya ukuri kw’ibyasohotse ku mbuga nkoranyambaga.

Aho yagize ati”Muri aya mahugurwa nungukiyemo byinshi birimo kureba niba koko amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyamabaga ari ukuri. Urugero:  Igihe nzajya mbona inkuru cyangwa se ifoto, yasohotse nzajya mbanza gusuzuma menye ese aya makuru niyo cyangwa siyo.”

Manishimwe Janvier wiga mu mwaka wa kabiri w’Itangazamakuru muri ICK

Yakomeje agira ati”Hari nk’ubwo itangazo ricicikana kumbuga nkoranyambaga aho naho nzajya ngenzura ndebe ese iri tangazo ryasohowe n’abo bireba urugero: niba hari igitanzamakuru cyatangaje inkuru ku kigo runaka   nzajya ndeba ku mbuga zacyo niba nabo ubwabo babitangaje cyangwa babiziho.”

Manishimwe yaboneyeho gushimira abategura aya mahugurwa  aho yagize ati”Nibyo turiga ariko iyo habonetse amahugurwa nk’aya biradufasha cyane kuburyo tugera ku isoko ry’umurimo turi ku rwego rushimishije

Gatungane Bella Sandrine wiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda nawe yavuze mubyo yungutse harimo gukoresha neza ubwenge buhangano.

Aha yagize ati”twungukiyemo kumenya gukoresha neza ubu bwenge buhangano ndetse tukirinda kuba imbata kugeza n’ubwo budusimbura mu nshingano zacu.”

Gatungane yakomeje avuga ko kwitabira amahugurwa nkaya ari amahirwe akomeye kuri we na bagenzi be kuko “baba bazabikenera ku isoko ry’umurimo”.

Annelie Frank uhagarariye ibikorwa by’ikigo cya Fojo mu Rwanda akaba ari nawe watanze aya mahugurwa yavuze ko isi y’uyu munsi yuzuyemo amakuru y’ibinyoma akenshi atangazwa n’ababifitemo inyungu kugiti cyabo

Annelie Frank, uhagarariye ibikorwa bya Fojo Media Institute mu Rwanda niwe wahuguye aba bayeshuri

Aha yagize ati”Amakuru y’ibinyoma akenshi aturuka mu banyapolitiki bagamije inyungu zabo bwite, abanyamakuru bashaka ubwamamare n’amafanga ariko cyane cyane abakora umwuga w’itangazamakuru batararyize bagamije inyungu.”

Annelie ahamya ko nyuma y’aya mahugurwa biteze byinshi kubamaze kuyahabwa birimo kumenya kumenya gukurikira, no gutohoza amakuru y’ibinyoma (Fake News) acaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Ati”Twifuza ko ubumenyi muba mwakuye mu mahugurwa dutanga mutangira kubukoresha dore ko mufite ibinyamakuru munyuzamo ayo makuru yaba ibyanyu bwite cyangwa ibindi mukorera, ndabasaba gutangira nonaha kugirango mubigire umuco.”

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri 10 bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabyayi (ICK) n’abadi 10 bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR).

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads