OIP-1.jpg

Abanyeshuri ba ICK bakoreye umuganda ku Rwibutso rwa Jenoside Kabgayi

Kuri uyu wa Gatandatu, Abanyeshuri bibumbiye mu Itsinda ryo kurengera ibidukikije mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bafatanyije n’Umurenge wa Nyamabuye mu gikorwa cyo gusukura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, bijyanye n’uko hari gusozwa ukwezi kwahariwe kwita ku bidukikije.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abarimo Jean Claude Nshimiyimana uyobora Umurenge wa Nyamabuye, Hassan Kamanzi, Umuhuzabikorwa wa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu Karere ka Muhanga, abanyeshuri bibumbiye mu muryango IBUKA mu mashuri yisumbuye nka St Joseph na ETEKA n’abandi baturage b’Umudugudu wa Kamazuru.

Igikorwa cyo gusukura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi cyateguwe mu rwego rwo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Akarere ka Muhanga. Ni igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Kamena 2025.

Ibikorwa byaranze uyu muganda byibanze ku gukata ibyatsi byari bimaze igihe ku Rwibutso, gukubura no gusukura imbuga n’inzira zijyayo, ndetse no guharura no guconga ahazabera igikorwa nyir’izina cyo Kwibuka ku rwego rw’akarere.

Jean Claude Nshimiyimana

Jean Claude Nshimiyimana uyobora Umurenge wa Nyamabuye avuga ko kuba abakiri bato bitabira umuganda bitanga urugero rwiza abandi bakwiriye gukurikiza.

Ati “Turashimira urubyiruko, abarezi n’abaturage bitabiriye uyu muganda. Turasaba n’abandi bagishidikanya ku ruhare rwabo mu bikorwa bya Leta, kuza kwitabira kuko Leta ni iya buri wese.”

Ibi kandi yanabihuje no kwibutsa abaturage muri rusange kwita ku bidukikije. Ati “Ndasaba abaturage gukomeza kwita ku bidukikije cyane ko turi mu kwezi kwahariwe kubibungabunga.”

CIP Hassan Kamanzi

CIP Hassan Kamanzi, Umuhuzabikorwa wa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu Karere ka Muhanga yunze mu ry’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye avuga ko kuba abakiri bato bagira uruhare mu muganda ari ikimenyetso cy’uko bafite indangagaciro zo gukunda igihugu.

Ati “Ndashimira urubyiruko ubwitange n’ubushake rwagaragaje muri uyu muganda, kuko ibikorwa nk’ibi bigaragaza icyerekezo cyiza dufite nk’igihugu.”

Eric Bizimana uyobora Itsinda ry’Abanyeshuri baharanira kurengera Ibidukikije avuga ko bahisemo kwifatanya n’abandi mu muganda rusange wo gusukura urwibutso kuko biri mu murongo wo kurengera ibidukikije.

Ati “Dufite inshingano zo kurengera ibidukikije. Ni muri urwo rwego twahisemo kwifatanya n’abandi mu kwita ku bidukikije biri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ariko tunatanga umusanzu wacu muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka.” 

Kugeza ubu, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 12,000 rukaba arirwo runini mu nzibutso ziri mu Karere ka Muhanga ndetse rukaba rwarashyinguwemo bwa mbere mu 1998.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads