Impuzampashyiramwe y’umukino wa magare muri Afurika (CAC) yatangaje ko igiye guhemba abakinnyi bo ku mugabane wa Afurika bitwaye neza muri uyu mwaka.
Ni ibihembo bizatagirwa i Kigali mu Rwanda tariki ya 28 na tariki ya 29 ugushyingo 2025.
CAC yatangaje ko iki gikorwa kizongera kubera mu Rwanda mu mwaka 2026 mbere yuko gitangira kwakirwa n’ibindi bihugu byo muri Afurika. Ibi birori bigeye kubera mu Rwanda nyuma y’uko hashize iminsi micye rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagere, yabaye guhera ku wa 21 kugera ku wa 28 Nzeri 2025. Ni irishanwa ryari ribereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere. Ryegukanwe na Tadej Pogacar mu cyiciro cy’abagabo.














