Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, Police mpuzamahanga ya Interpol yatangaje ko abantu 37 bakekwaho iterabwoba, barimo abakekwaho kuba muri leta ya kisilamu (Islamic State), Al Shabaab hamwe n’abandi barwanyi b’iterabwoba b’abanyamahanga, batawe muri yombi mu burasirazuba bwa Afurika mu mezi abiri ashize.
Interpol ifite icyicaro gikuru mu Bufaransa, yavuze ko aba bantu bafashwe mu Gushyingo n’Ukuboza ku mwaka ushuze mu mukwabo wakozwe ku bufatanye n’umuryango w’abapolisi bo muri Afurika, Afripol.
Ibi bikorwa byo gufata abakekwaho iterabwoba bibaye mu gihe impungenge zatewe no kuba umutwe w’abarwanyi ba ISIS ushobora kongera kubura umutwe, nyuma yo kwirukana Bashar al-Assad muri Siriya.
Ibyongeye gutera impungege kandi ku igaruka rya ISIS, n’ubwo abantu 15 bapfaga nyuma y’uko uwahoze ari umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yinjizaga igikamyo cyari gifite ibendera ry’uyu mutwe w’abarwanyi mu mbaga y’abantu i New Orleans ku munsi wa mbere w’umwaka wa 2025.
Interpol yavuze ko umukwabo wabereye muri Afurika warangiye hatawe muri yombi abantu 37, barimo babiri bakekwaho kuba abanyamuryango ba ISIS muri Kenya, ndetse n’umuntu umwe ucyekwa kuba umunyamuryango wa ISIS Mozambique wafatiwe muri Tanzania.
Abandi bakekwaho iterabwoba bafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Somalia.
Cyril Gout wo muri Interpol yagize ati:”Imiterere y’Afurika y’Iburasirazuba, irangwa n’ibibazo bya politiki, imipaka idacungwa neza, hamwe n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza, ikomeza kuba ahantu hakinga abakora ibikorwa by’iterabwoba.”
Yongeyeho ati: “Ibi bisubizo byiza byerekana imbaraga z’ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya iterabwoba.”
