Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, Abahagarariye kaminuza ya Fojo Media Institute yo muri Suede basuye Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi mu rwego rwo gushimangira imikoranire iri hagati ya Kaminuza zombi.
Iyi mikoranire ishingiye ku bufasha Fojo Media Institute itanga mu ishami ry’itangazamakuru rya ICK ndetse no mu kinyamakuru cya ICK News binyuze muri Rwanda Media Program.
Aba bashyitsi bari barangajwe imbere n’Umuyobozi wa Fojo Media Institute, bwana Paul Rapacioli, ndetse n’ushinzwe ibikorwa by’iyi kaminuza mu Rwanda, Madamu Annelie Frank, bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa ICK Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, umuyobozi w’Ishami ry’itanagazamakuru, Hategekimana Jean Baptiste n’abandi bagize umuryango mugari wa ICK.

Abashyitsi baturutse muri Fojo basobanuriwe amavu n’amavuko y’ishami ry’itangazamakuru muri ICK
Muri uru ruzinduko, abashyitsi baganiriye n’Ubuyobozi bwa ICK, basobanurirwa amateka ya ICK n’amavu n’amavuko y’ishami ry’itangazamakuru muri iyi kaminuza ndetse basura aho ICK News ikorera, ari nako basobanurirwa imikorere y’iki kinyamakuru bagize uruhare runini mu ishingwa ryacyo kandi banafasha mu mikorere yacyo ya buri munsi.

Batemberejwe aho ICK News itunganyiriza amakuru kandi banasobanurirwa imikorere yayo
Umuyobozi mukuru wa ICK Padiri Prof. FidèleDushimimana yashimiye Fojo Media Institute yemeye gufatanya na ICK mu guteza imbere uburezi mu itangazamukuru no gushinga ikinyamakuru cya ICK News.
Ati: “ Nagiraga ngo mfate uyu mwanya nshimire Fojo Media Institute ku bw’inkunga yabo yagize uruhare rukomeye mu gufasha abarimu n’abanyeshuri bacu kubona ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu rwego rw’itangazamakuru rikura buri munsi.”
Yakomeje agira ati: “Urugero rwiza rw’iyi mikoranire hagati ya Fojo, ni ishingwa rya ICK News, ikinyamakuru cyacu gitanga ubumenyi bwimbitse ku banyeshuri mu gukusanya amakuru no kuyatangaza, gukora inkuru zicukumbuye, no gusangiza inkuru hifashishijwe uburyo bw’amashusho n’amajwi, n’ibindi byinshi.”

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana uyobora ICK yashimiye Fojo Media Institute
Padiri Prof. Dushimimana yongeyeho ko ICK News yarenze kuba ikinyamakuru kigirwaho, ahubwo gihinduka isoko yizewe yo gutara amakuru agera ku bantu yaba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose. Ati: “Biranejeje cyane kubona n’ibitangazamakuru bikomeye mu gihugu bireba ibiri kuri ICK News no gusomwa n’abayobozi bakuru. Ibyo ni ikimenyetso k’itangazamakuru ry’umwuga, kandi nibyo tugerageza kwigisha abanyeshuri bacu.”
Umuyobozi wa Fojo Media Institute yishimiye uburyo ICK News ikora kuko asanga bihuye n’intego ya Kaminuza ayoboye yo gushyira mu ngiro ibyigirwa mu ishuri.
Ati: “Nari numvise muri bagenzi banjye ko ICK News iri muri iyi gahunda neza. Kandi birashimishije cyane kubona hari aho abanyeshuri bajyana ibyo biga mwishuri no kubishyira mu bikorwa kandi bagakorera ibyo mu byumba by’amakuru. Kuku iyo niyo nshingano ya Fojo yo guhuza icyumba cy’ishuri n’icyumba cy’amakuru. Kandi ibyo maze kubona mu cyumba cy’amakuru cya ICK News nibyo rwose wakwizera kubona.”

Paul Rapacioli, uyobora Fojo Media Institute yishimiye imikorere ya ICK News
Annelie Frank, ushinzwe ibikorwa bya Fojo Media Institute mu Rwanda, yasobanuye ko kuba ICK News aricyo kinyamakuru gihagaze neza mu byo bakora nabyo, biri mu mpamvu nyamukuru yo gukereka umuyobozi wa Fojo.
Yagize ati: “hari impamvu ebyeri zatumye tuza hana muri Muhanga, iyambere ni ugufungura ku mugaragaro Ihuriro ry’abarimu bigisha itangazamakuru mu Rwanda. Indi mpamvu mu byukuri twashakaga kwereka umuyobozi wacu Paul imwe muri kaminuza dukorana kandi mu byukuri ICK News nicyo kinyamakuru cy’abanyeshuri gihagaze neza.”
Ku bijyanye nuko hasigaye umwaka umwe gusa kugira ngo porogaramu ya Fojo mu Rwanda irangire, Annelie yashimangiye ko yakwishimira kubona igihe cyongerwa. Ati: “Turashaka rwose gahunda nshya, kandi niba dushoboye kuyishyira mubikorwa, turashaka gufatanya na kaminuza zigisha abanyamakuru, mu buryo butandukanye. Byongeye kandi, bizaterwa nabaterankunga bacu nicyo bifuza ko dukora.”

Annelie Frank, uhagarariye ibikorwa bya Fojo Media Institute mu Rwanda
Umuyobozi w’ishami ry’iangazamakuru muri ICK yasabye abanyeshuri gushyiramo imbaraga mu gukorera ICK News kuko ubu ari ikinyamakuru gishinze imizi. Ati: “Abanyeshuri bashyiremo imbaraga, bamenye noneho ikinyamakuru gikomeye, bashyire ubunebwe ku ruhande, ntibumve ababaca integer kuko twatangiye bigoye ariko ubu tugeze ku nzira nziza kubera ko amafaranga n’ubushobozi bizaboneka kandi dushyire hamwe, dukore neza, bagire ubumenyi ku buryo batazagira aho bakomanga bashaka akazi ahubwo bajye baza kubashaka.
Nubwo ICK News ishimirwa mu byo ikora mu gihe gito imaze ibayeho, haracyari inzitizi zigaragazwa n’ubuyobozi bwa ICK zirimo ibikoresho bidahagije yaba mu kwigisha itangazamakuro no kurikora, ubushobozi bucye bwo gutuma ikinyamakuru kibaho n’ibindi. Ibyo bikaba byakora mu nkokora intego gifite yo kuba ikinyamakuru gikora kinyamwuga.

















