OIP-1.jpg

Abagize Umuryango mugari wa ICK barahamagarirwa kwigira no gukorera hamwe

Abanyeshuri, abarezi n’abandi bagize umuryango mugari w’Ishuri Rikuru Gatorika rya Kabgayi (ICK) barakangurirwa guharanira gukorera hamwe, no kwihesha agaciro hagamijwe iterambere ryubakiye ku kwigira.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango Pan African Movement (PAM), kigahabwa abagize umuryango mugari wa ICK kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025.

Dr. Emmanuel Nsengiyumva,watanze icyo kiganiro avuga ko cyari kigamije kubasobanurira icyo Pan African Movement aricyo, icyo igamije, kugaragaza amateka yayo n’icyo yifuza ku Banyarwanda n’Abanyafurika.

Dr. Emmanuel Nsengiyumva

Yakomeje avuga ko kandi cyari kinagamije kwerekana akamaro ko kwishyira hamwe, kwigira no kwihesha agaciro nk’Abanyafurika.

Yasobanuye ko impamvu yo guha ikiganiro abanyeshuri n’abandi bagize umuryango wa ICK ishingiye ku kuba bajijutse bityo ko ibitekerezo bibanyujijwemo babigeza no ku bandi.

Ati “Dukeye ko abanyeshuri bacu baba umusemburo ndetse bakaba n’isoko y’ibitekerezo bya ‘Pan-African Movement’, bakabigeza ku Banyarwanda bose kubera ko abanyeshuri ari abanyabwenge, nibo bashobora kubyumva.”

Abanyeshuri bahawe ikiganiro bagaragaje ari ingenzi kuri bo kuko bacyungukiyemo ubumenyi bw’ingenzi mu mibereho yabo.

Iradukunda Fabrice wiga mu Ishami ry’Uburezi yagize ati “Ikiganiro nk’iki cyari gikenewe. Twasobanukiwemo amateka yaranze ibihugu bya Afurika mu gihe cy’ubukoroni kuko hari benshi tuba tutazi amwe muri ayo mateka.”

Iradukunda Fabrice

Yakomeje avuga ko iki kiganiro cyabahumuye amaso, kibereka ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo gukora nk’iby’abo ku yindi migabane. Ati: “Nsobanukiwe ko natwe dushoboye, mbese ibyo bakora natwe twabikora kandi ibyo bageraho natwe twabigeraho mu gihe cyose twabishyizemo ubushake kandi tugakorera hamwe nk’uko babitubwiye.”

Uwitwa Iradukunda Alphonse, nawe yagize ati: “Nk’Abanyarwanda twigishijwe kugira ubumwe, tugakorera hamwe, tukitandukanya n’amacakubiri yazanywe muri Afurika.”

Tuyizere Marcel we avuga ko gusobanurirwa ukwigira kwa Afurika byatumye hari ibyo agiye guhindura.

Ati: “Hari nk’ubwo ntitabiraga inama, umuganda se cyangwa n’ibindi bikorwa byo gukorera hamwe, ariko kuva uyu munsi niyemeje gufatanya na bagenzi bange b’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kugira ngo duteze imbere umugabane wacu.”

Tuyizere Marcel

Pan African Movement ni Umuryango washinzwe kugira ngo uharanire agaciro n’iterambere by’Umunyafurika binyuze mu bufatanye, umutekano n’uburumbuke.

Uyu Muryango washinzwe mu 1900 hagamijwe cyane cyane kwigobotora akarengane n’ihohoterwa byakorerwaga abirabura hirya no hino ku isi. Ako karengane kagaragariye mu icuruzwa ry’abirabura, ubukoroni n’ubusahuzi byakorerwaga muri Afurika.

Mu Rwanda, uyu muryango watangijwe ku mugaragaro ku itariki 08/08/2015 mu nama Nkuru ya PAM yateraniye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ku Kimihurura, ndetse kuri uwo munsi hanatowe abagize biro y’umuryango wa PAM Rwanda ku rwego rw’igihugu.

PAM, ni umuryango ushingiye ku cyerekezo ndetse n’amahame arimo kwifuza ko habaho Afurika ishingiye ku cyerekezo, Afurika yunze ubumwe mu rwego rwa politiki. Uretse ibyo kandi, inashingiye ku bitekerezo by’Abanyafurika; imiyoborere myiza igendera ku mategeko kandi yubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Afurika ifite amahoro kandi itekanye igendera ku muco n’indangagaciro; n’ibindi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads