Abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bagize Umuryango mugari w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi barasabwa gutanga umusanzu mu gukumira no kurwanya amako yose ya ruswa.
Ni ibyagarutsweho mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (APANC-Rwanda), kikaba cyari cyateguriwe abagize umuryango mugari wa ICK kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025.

Muri iki kiganiro cyatanzwe na Hon. Rutebuka Balinda ari kumwe na Hon. Nyiramana Christine, hagarutswe ku nshingano urubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza bafite zo kurwanya ruswa.
Hon. Balinda yabwiye ICK News ko iki kiganiro cyatanzwe mu mashuri makuru na kaminuza byose byo mu Rwanda, hagamijwe gukangurira urubyiruko ruhiga kwirinda no gutanga amakuru y’aho ruswa igaragara.

Yakomeje asobanura ko impamvu yo gutanga ibi biganiro byo kurwanya ruswa ku rubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza, ishingiye ku kuba umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko, bityo ko uruhare rwabo ari runini mu kuyihashya.
Ati: “Turizera tudashidikanya ko urubyiruko rugize uruhare rufatika mu kurwanya ruswa, twayihashya kuko yaba ihashywa n’igice kinini cy’Abanyarwanda, cyane ko ari bo mbaraga zubaka, vuba kandi ibirambye.”
Hon. Balinda asobanura ko ruswa ari imungu imunga ubukungu n’iterambere, bityo ko yaba nini cyangwa ntoya itagakwiye kurangwa mu Rwanda.
Aha niho ahera avuga ko nubwo igihugu cyateye intambwe igaragara mu guhangana nayo, ariko hakiri intambwe yo gutera kugira ngo icike burundu.
Ati: “Ntituragera aho twifuza nubwo hari ibyakozwe n’igihugu bigaragara, rero igikenewe ni uko twakorera hamwe tukiyubakira igihugu kizira ruswa.”
Uyu mudepite yavuze ko kimwe no mu zindi zengo, ruswa igaragara no mu mashuri na kaminuza, bityo asaba abayobozi b’amashuri, abarezi n’abanyeshuri kuyirinda no gufatanya kuyirwanya.
ICK yashimwe
Yashimye intambwe imaze guterwa na ICK mu kurwanya ibikorwa bya ruswa muri ICK.
Yagize ati: “Icyiza dushima ni uko ubuyobozi twasanze bufite komite yo kurwanya ruswa, n’ibindi biyigize nko kurwanya ihohoterwa, kandi bakaba banatwijeje ko bagiye gushinga ‘club’ yo kurwanya ruswa.”
Yashimangiye ko kubaka umuco wo kwanga ruswa no gutanga amakuru aho iri, aribyo bizafasha mu kurandura ahaba ibyuho bituma ruswa yakomeza kubaho. Yahamije kandi ko ntawe uri hejuru y’amategeko ahana ruswa cyane cyane aha yavugaga nk’abo mu nzego zikomeye bakijandika muri ruswa bibwira ko bigoye kubatahura.

Umuyobozi mukuru wa ICK Padiri Prof. Fidele Dushimimana, yavuze ko kuba ICK ari ishuri rya Kiliziya Gatolika idatanga gusa ubumenyi gusa ahubwo ko inatanga ibishingiye ku mutimanama n’indangagaciro, yongeraho ko no kurwanya ruswa biri muri izo ndagagaciro.
Ati: “Mu myigishirize yacu no mimikorere yacu ya buri munsi, izo ndangagaciro zirimo kandi n’iyo kurwanya ruswa iba irimo.”
Abagize umuryango wa ICK bavuga ko iki kiganiro cyaziye igihe ndetse banavuga icyo bacyungukiyemo n’inshingano bafite mu kurwanya ruswa.
Ishimwe Uwase Kevine, umunyeshuri akaba n’umuyobozi wungirije wa komite y’abanyeshuri muri ICK yagize ati: “Ikiganiro twacyakiriye neza kuko cyatwigishije, kiduhumura amaso mbese dusobanukirwa abo twagisha inama, aho twatanga ikibazo turamutse tubonye aho iyo ruswa iherereye.”

Ishimwe Uwase Kevine
Yakomeje avuga ko uruhare rwabo nk’urubyiruko mu kurwanya ruswa ruhera mu gukunda igihugu, ati: “Iyo ukunda igihugu ntabwo uba nk’abavuga bati ‘dushyirireho ibihembo kugira ngo tugaragaze abatanga ruswa.”
Atete Christiane, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Kabiri w’Ibaruramari avuga ko kubona abayobozi mu nzego zo leta babegera bakabereka ibibi ndetse n’uburyo barwanya ruswa, ari ingenzi kuko byaberetse ko nabo bafite inshingano zo ku kuyirwanya bivuye inyuma.

Atete Christiane
Ati: “Twumvise ko inshingano zo kurwanya ruswa zitareba inzego za leta gusa ahubwo ko natwe nk’urubyiruko bitureba kuburyo aho twaba turi hose tukabona ahari ruswa twabigenza ku nzego zibifite mu nshingano.
Raporo ya Banki y’isi igaragaza ko gukumira ruswa mu Rwanda byavuye ku kigero cya 71.5% byariho mu 2012 bikagera ku kigero cya 73.1% mu 2023.
Mu gihe raporo ya ‘Transparency international’ igaragaza ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 50 ku isi mu bihugu birangwamo ruswa, rukagera ku mwanya wa 43.




Amafoto: Uwamahoro Denyse













