Mu mukino utari woroshye, APR BBC yaraye itsinze REG BBC amanota 77-75 bituma APR ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Uyu mukino w’umunsi wa 19 muri Shampiyona ya Basketball, wabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2024, ubera muri Lycée de Kigali aho abafana bari bakubise buzuye bamwe bakanahagarara kuko imyanya yo kwicaramo yari yashize.
Ni umukino, ikipe y’ingabo z’igihugu yatangiranye imbaraga nyinshi wihuta cyane ibifashijwemo na Aliou Diarra na Axel Mpoyo.

Agace ka mbere karangiye APR BBC iri imbere n’amanota 25 kuri 13 ya REG BBC.
Mu gace ka kabiri k’umukino APR BBC yakomeje kongera ikinyuranyo aho igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari amanota 49 kuri 27 ya REG BBC.
Nyuma y’ikiruhuko, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu yaje ifite imbaraga kuko yagerageje kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Antino Alvalezes.
Mu gace ka gatatu byaje guhumira ku mirari aho umukinnyi wa APR BBC wari wakoze ikinyuranyo ndetse n’ubwugarizi bukomeye witwa Aliou Diarra yaje kuzuza amakosa atanu bikamuviramo gusohorwa mu kibuga hakiri kare nyuma yo gukorera ikosa Sano Rutatika.
Agace ka gatatu karangiye ikipe ya REG BBC yagaruye ikizere kuko yari isigajemo amanota 8 kugira ngo inganye amanota na APR BBC.
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma ikipe ya REG BBC wabonaga idafite gahunda yo kurekura yakomeje kotsa igitutu mukeba ari nako ikomeza kugabanya ikinyuranyo bigera aho isigazamo inota rimwe gusa ariko ibyo ntibyari bihagije ngo yegukane umukino kuko byarangiye APR BBC itsinze 77 kuri 75 ya REG BBC.
Iyi ntsinzi ya APR BBC yatumye irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo ku ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 31 ikaba irusha inota rimwe Patriots igifite umukino itarakina.
Indi mikino yabaye muri iri joro irimo uwahuje Kepler BBC yatsinze Espoirs BBC, amanota 82-79, mu gihe UGB yatsinze Kigali Titans amanota 116-55.
Kuri ubu, hagiye gucamo ibyumweru bibiri shampiyona idakinwa kuko izasubukurwa tariki 13 Kanama 2024. Ibi ni ku mpamvu y’uko hagati ya tariki 7-8 Kanama 2024 hateganyijwe imikino ya nyuma ya Rwanda Cup.
