OIP-1.jpg

Menya imikoranire y’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi n’ibindi bitaro mu Rwanda

Hashize imyaka irenga mirongo itatu, Ibitaro by’icyitegererezo mu bucuzi bw’amaso bya Kabgayi bitanga ubuvuzi n’ubujyanama byerekeye amaso.

Mu Kiganiro yagiranye na ICK News Dr. Theophile Tuyisabe, Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi, yasobanuye uburyo butatu bw’ibanze bukoreshwa mu mikoranire hagati yabyo n’ibindi bitaro mu Rwanda mu kugeza servisi zabo mu gihugu hose.

Asobanura uburyo bwa mbere bakoresha yavuze ko ku mikoranire hagati y’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi n’ibigonderabuzima byo muri Muhanga bishingiye ku kuba bajya bahugura abaganga bakorera kuri ibyo bigonderabuzima.

Ati “Muri Muhanga, imikoranire ishingiye ku kuba tujya twohereza abakozi bacu bakajya guhugura no kongera ubumenyi mu by’ubuvuzi bw’amaso abaforomo bari mu bigonderabuzima byo muri Muhanga.”

Uburyo bwa kabiri, Dr. Tuyisabe yavuze ko bushingiye ku mikoranire n’ibitaro by’uturere two mu Rwanda.

Ati “Ku bindi bitaro rero by ‘uturere naho tugerageza uko dushoboye. Nk’ubu usanga imishinga myinshi dufite tuyifitanye n’ibitaro by’uturere kuko nk’ubu hano buri cyumweru haza abaganga bavura kuri rwa rwego rwa kabiri, baza kwihugura hano kugira ngo tubashe kubongerera ubumenyi ndetse  n’amakuru ku ndwara zadutse kugira ngo babashe kuzitaho.”

Ku buryo bwa gatatu , Dr Tuyisabe yavuze ko abaganga bakorera mu bindi bitaro bijya kujya ku rwego nk’urwabo nabyo bakorana bya hafi mu kubahugura ndetse no kubaha ibikoresho bikenewe ngo umurwayi yitabweho neza.

Si ubwo buryo gusa kandi ibitaro by’amaso bya Kabgayi bikoresha ngo bigere ku barwayi kuko binifashisha abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana abarwayi b’amaso mu Rwanda.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads