OIP-1.jpg

Kamonyi-Rugarika: Hamuritswe Ikimenyetso cy’Amateka ya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Mata 2024, hamuritswe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi bije nyuma y’igihe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza ko ahantu henshi hafite amateka aremereye [nko kuba hariciwe Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside] hashyirwa ibimenyetso by’amateka.  

Umwe mu baganiriye na ICK News ukomoka muri uyu murenge wa Rugarika yavuze ko Abatutsi benshi biciwe muri Santeri ya Biharabuge, kugeza uyu munsi imibiri yabo iruhukiye mu rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge ariko ko kugeza uyu munsi nta kintu na kimwe cyajyaga kigaragazaga amateka y’ibyabereye muri iyi santeri.

Yakomeje avuga ko kuba hashyizwe ikimenyetso bizatuma abantu benshi bamenya amarorerwa yahabereye ndetse bikanaruhura imitima y’abafite ababo bahaguye kuko bazajya bahashyira indabyo.

Madamu Nyirankunzi Seraphine watanze ubuhamya yavuze ko mu Isanteri ya Biharabuge hiciwe Abatutsi mu bwicanyi ndengakamere kuko ngo abicanyi bicaga kugeza no ku mugore utwite bakabanza kumukuramo inda.

Ati “Hano habereye ubwicanyi ndengakamere kuko uko bicaga, baheraga ku bana b’abasore kuko babonaga ko babacika bakabica, bakica abagabo n’abagore kugeza no ku bagore batwite kuko bo banabakuragamo impinja nazo bakazica.”

Madamu Nyirankuriza we avuga ko kurokoka kwe abikesha Imana.

Yagize ati “Bandashe isasu sinapfa, bantera gerenade nabwo sinapfa, bagira umujinya bati reka tuguteme, ndaryama mpisha amaso kugirango ntagira ubwoba, batema mu mutwe yewe batema no ku itako nabwo sinapfa, nsigara meze nk’uwapfuye ariko akuka nari nkigafite. Burya icyo Imana yakuvuzeho irakirinda nubwo wagaragurika ingoma ibihumbi. Naje kurokorwa n’inkotanyi hamwe n’abari bagifite akuka, zitujyana i Gihara, ziratuvura none twavuyemo abantu.”

Mayor Dr. Nahayo Sylvere

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Bwana Dr Sylvere Nahayo avuga ko ibi bimaze igihe byifuzwa n’abaturage kandi iki kimenyetso kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’Ubuyobozi, abarokotse ndetse n’abaturage muri rusange.

Mayor Dr. Nahayo avuga ko kandi n’ahandi bazakomeza gufatanya n’abaturage ndetse n’izindi nzego kugirango naho bikomeze bihagere nubwo bisaba ubushobozi “ariko twizera ko ku bufatanye n’abarokotse, IBUKA, ndetse n’izindi nzego, n’ahandi ibi bimenyetso bizahubakwa.”

Mu Karere ka Kamonyi hari inzibutso 3 ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Izo nzibutso ni urwa Mugina ruherereye mu murenge wa Mugina, Urwibutso rwa Bunyonga ruherereye mu murenge wa Karama ndetse n’Urwibutso rwa Kamonyi ruherereye mu Kibuza cya Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge.

Hari ahantu henshi muri aka karere hafite umwihariko wo kuba hariciwe Abatutsi benshi nko ku nkengero za Nyabarongo, indi migezi ndetse n’ahandi hari ibyobo babajugunyagamo akaba ariho hagomba gukomeza gushyirwa ibimenyetso by’amateka biriho n’amazina y’abahiciwe nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’aka karere. 

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads