Abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu biga Itangazamakuru mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bakoreye urugendo shuri mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ndetse banasura ikinyamakuru cyandika mu rurimi rw’Icyongereza, The New Times.
Uru rugendo rwakozwe ku wa 7 Ugushyingo 2025 rwari rugamije gufasha aba banyeshuri kwiga imikorere y’itangazamakuru ry’umwuga mu Rwanda, aho abanyeshuri batemberejwe ibice binyuranye bya RBA na The New Times ndetse banahabwa umwanya wo kuganira n’abanyamakuru bafite ubunararibonye mu mwuga w’itangazamakuru.
Umuyobozi ushinzwe itegurwa ry’amakuru muri RBA, Nzabandora Léon, yabwiye aba banyeshuri ko bakwiye kwiga ibintu byose byo mu mwuga w’itangazamakuru kuko bigaragaza ko umunyeshuri afite ubushake n’ubumenyi mu mwuga wabo.
Ku rundi ruhande, Moise Bahati, ukorera The New Times, yashishikarije aba banyeshuri kumenya uko bakora neza umwuga wabo muri iki gihe cy’Isi y’ikoranabuhanga.

Bamwe mu banyeshuri basuye ibi binyamakuru babwiye ICK News ko byabagiriye umumaro kuko byabahumuye amaso bibereka uko bakwiye kwitwara mu gihe cya none n’igihe kizaza.
Mbangukira Arsène, wiga mu mwaka wa gatatu, mu mpera z’icyumweru yagize ati “Nabonye ko gukora itangazamakuru neza bisaba guhanga udushya ndetse no gukorana n’abandi neza kandi kinyamwuga.”
Mbangukira akomeza avuga ko banabonye imbonankubone ishusho y’ibyo biga uko bikorwa ndetse anashimira ubuyobozi bw’ishuri bwabatekerejeho.
Na ho Umubyeyi Arlene, wiga mu mwaka wa kabiri, we yavuze ko inzozi yakuranye zo gusura RBA na The New Times zabaye impamo.

“Ndashimira ICK ku bw’amahirwe yampaye yatumye inzozi zanjye ziba impamo. Nabashije kandi kubona abanyamakuru nkunda amaso ku maso.”
Uretse aba, uwitwa Ishimwe Jean Damour na we asanga uru rugendo ari ingenzi ku banyeshuri kuko rubafasha gutinyuka ibikorerwa mu mwuga hakiri kare.
“Byari byiza cyane rwose kuza kuri ibi binyamakuru. Ndifuza ko nanone ubuyobozi bwacu bwadufasha izi ngendo zikaba nyinshi.”
Uruzinduko nk’uru rwaherukaga kuba muri Gicurasi 2024. Ni uruzinduko rutegurwa ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na Rwanda Media Program ku nkunga y’ikigo cyo muri Suwede cyitwa Fojo Media Institute.
Umwanditsi: Nicole Munezero












