OIP-1.jpg

Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byatanze amahugurwa yo kuvura hifashishijwe kubaga ijisho ryakomeretse

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, Ibitaro by’amaso bya Kabgayi byatanze amahugurwa y’ubuvuzi bw’ijisho ryakomeretse azwi nka ‘Ocular Trauma Course’. Amahugurwa yari agamije kongererera ubumenyi Inzobere mu buvuzi bw’amaso zaturutse mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi.

Aya masomo aba rimwe mu mwaka ajyanye no kuvura abantu bakomeretse amaso, Ibitaro by’amaso bya Kabgayi biyategura bifatanyije n’abaganga bo muri Royal College of Ophthalmologists mu Bwongereza. Ni amahugurwa yitabiriwe n’ abaganga bo mu Rwanda n’abo mu gihugu cya Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na ICK News, Dr Uwemeye Livin, umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yavuze ko iyi gahunda itegurwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi abaganga kugira ngo babashe gufasha abantu bakomeretse amaso.

Yagize ati: “Tumaze kubona ko abarwayi bakomeretse baba ari benshi mu gihugu hose twahisemo kongerera ubumenyi abaganga atari abo mu Rwanda gusa, ahubwo n’abo mu bihugu duturanye kugira ngo bamenye kuvura ijisho ryakomeretse bityo abantu bareke guhuma kandi hari uburyo bwo kubafasha ngo bakomeze kureba.”

Dr Uwemeye akomeza agira ati: “Iyo abaganga bacu bahuguwe neza, abarwayi bavura bongera kubona. Intego yacu ni ukongerera ubumenyi n’ubushobozi abaganga bacu, si Kabgayi gusa, ahubwo n’igihugu n’akarere kose.”

Kubwa Dr Uwemeye, ngo kwirinda ko ijisho ryakomereka nibyo byiza ariko n’igihe byabaye rigakomereka, uwakomeretse agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Yagize ati” Kwirinda birashoboka. Wenda abakora imirimo ibashyira mu kaga ko kuba bakomereka amaso nk’abakora mu birombe , abahonda amabuye , abamotari n’abandi basabwa kwirinda bakoresheje ibikoresho byabugenewe birimo amadarubindi , ingofero  n’ibindi.”

Dr. Michael Mikhail, inzobere mu buvuzi bw’amaso no kubaga ijisho bizwi nka ‘Vitreo-retina Surgery’, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane muri Afurika aho gukomereka kw’amaso bikunze kugaragara.

Ati: “Muri Afurika, ibikomere by’amaso ni ikibazo gikomeye. Tugamije guhugura abaganga kugira ngo bashobore gusuzuma neza no gusana ijisho ryangiritse. Intego ya mbere ni ukarengera ijisho nk’uko wakiza akaboko cyangwa ukuguru. Tunabigisha kandi uburyo bwo kuganiriza umurwayi, kumubwira uko ubuzima bwe buzakomeza no kumufasha mu rugendo rwo kongera kubona.”

Dr. Mikhail yagarutse kandi ku kamaro ko gusuzuma hakiri kare, kubaga ku gihe no guha umurwayi ubujyanama buhamye kugira ngo ubuzima bwe bugende neza mu gihe kirekire.

Abitabiriye aya mahugurwa bashimangiye ko aya masomo abahaye ubumenyi bushya mu mikorere yabo.

Dr Anna Major, wo mu gihugu cya Bahamas wiga mu ishuri Rwanda International Institute of Ophthalmology (RIIO), yavuze ko yungutse ibirenze ibyo yari yiteze.

Yagize ati: Natekerezaga ko tuzareba amashusho cyangwa tukiga mu magambo gusa, ariko abarimu batubaye hafi badufasha no gushyira mu bikorwa ibyo twize. Yakomeje agira ati: “Nize uburyo bwo gusana ijisho ryangiritse n’uruhu rwaryo, kandi ubu bumenyi nabonye ndabujyana aho nkorera mfashe abarwayi.”

Dr Anna yakomeje avuga ko yahisemo kwiga mu Rwanda nyuma yo gukora ubushakashatsi agasanga ruri mu bihugu byiza muri Afurika bitanga amasomo y’ubuvuzi bw’amaso. Nta na rimwe nigeze mbabazwa n’icyo cyemezo. Ireme ry’amasomo n’uburyo batoza hano biri ku rwego rwo hejuru.”

Ibi abihurizaho na Dr Ntivuguruzwa Jean de Dieu uvuga ko aya mahugurwa yamuhaye ubumenyi bushya n’ubushobozi bwo kuvura ibikomere by’amaso ku buryo umurwayi akira neza agasubirana ukureba kwe.

Yagize ati: “Aya mahugurwa yangiriye akamaro cyane nk’umuntu wari utangiye kwiga ibyo kuvura ibikomere. Twize uburyo bwo gusana ibikomere byo ku maso no mu jisho imbere ku buryo umurwayi ashobora gukira neza atagaragaza ubumuga. Ubumenyi nk’ubu butuma tubasha gukiza amaso menshi.”

Ibitaro bya Kabgayi byakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvuzi bw’amaso no guhugura abakozi b’ingeri zitandukanye mu rwego rw’ubuzima. Binyuze mu bufatanye n’ibigo mpuzamahanga nka Royal College of Ophthalmologists. Kabgayi yiyemeje gukomeza kuba igicumbi cy’ubumenyi n’ubushakashatsi mu buvuzi bw’amaso, hagamijwe kurwanya ubuhumyi bushobora kwirindwa.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads