OIP-1.jpg

Kirehe: Abayobozi n’abaturage basabwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa

Ku wa kane tariki ya 23 Ukwakira 2025, abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Kirehe, basabwe kwimakaza ubumwe n’ubudaherwa.

Ibyo byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, yari ifite insanganayamatsiko igiri iti “Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Iyi nama yabaye urubuga rwo gusangira ibitekerezo ku buryo bwo gusigasira indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa, kwigisha amateka y’u Rwanda no gukomeza kwirinda icyagarura amacakubiri mu Banyarwanda.

Umushyitsi Mukuru muri iyi nama, Hon. Nyirarukundo Ignacienne, umwe mu bagize urubuga Ngishwanama z’inararibonye z’u Rwanda, yasabye abitabiriye gushyira imbaraga mu burere bw’urubyiruko, arusaba kuba abarinzi b’indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa.

Yagize ati: “Ndabasaba kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu no kurutoza gukunda u Rwanda. Tugomba gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, tukazihindura urubuga rwo gusakaza ukuri no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yongeyeho ko “kuba umwe” ari wo murage ukomeye Abanyarwanda bagomba gusigasira uko ibihe bihinduka, asaba buri wese kwirinda ivangura n’amacakubiri iryo ari ryo ryose.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi, nawe uri mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, yibukije abitabiriye ko buri Munyarwanda afite uruhare mu gusigasira ubumwe igihugu cyagezeho nyuma y’imyaka y’icuraburindi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Abagize ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni inkingi z’ubumwe bw’Abanyarwanda. Tugomba gufatanya kwimakaza ibyo twubakiyeho nyuma ya Jenoside, kandi dushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku buryo yahuje Abanyarwanda bose mu ntego imwe yo kubaka igihugu gihamye.”

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa ari kimwe mu byihutirwa mu bikorwa by’Akarere, by’umwihariko mu gukomeza kubaka imibanire myiza n’ubufatanye hagati y’abaturage.

Yagize ati: “Turi gushyira imbere ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ibyisanamitima mu byiciro bitandukanye, kugira ngo dukomeze gusigasira ubumwe n’indangagaciro zacu nk’Abanyarwanda. Ubumwe ni wo musingi w’iterambere, kandi tugomba kubusigasira nk’inkingi y’igihugu cyacu,”

Abitabiriye iyi nama biyemeje gukomeza gushyira imbere ibikorwa biteza imbere ubumwe, ubufatanye n’ubudaheranwa, bagaharanira kubaka igihugu gishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda no gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Iyi nama kandi yabaye umwanya wo kurebera hamwe ibibazo bigihangayikishije sosiyete nyarwanda birimo itakaza ry’indangagaciro mu rubyiruko, ihererekanya ry’umurage mubi n’imyitwarire itari myiza ku mbuga nkoranyambaga.

Yitabiriwe n’abarimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye Ibuka na Avega, abaperezida b’inama njyanama z’imirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’amadini n’amatorero, abahagarariye urubyiruko n’abarinzi b’igihango.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads